FootballHomeSports

Hatangajwe akayabo Rayon Sports yasaruye ku mukino wa Mukura VS yaburiyeho amanota atatu

Ikipe ya Rayon Sports ku mukino yatsinzwemo na Mukura VS igitego kimwe ku busa(1-0) , yinjije angana na Miliyoni 67 z’amafanga y’u Rwanda yavuye mu matike ndetse nayavuye mu baterankunga bo kuri uyu mukino.

kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 29 Werurwe 2025, kuri sitade Amahoro Rayon Sports yari yakiriye Mukura VS mu mukino wa 22 wa Shampiyona ukaba umukino witiriwe deribi y’amateka kubera Aya makipe ari amwe mu amaze igihe kirekire mu Rwanda.

Nyuma y’uyu mukino amagambo yari menshi, ndetse n’agahinda mu bafana b’iyi kipe gusa iyi kipe ntiyabuze byose kuko yacyuye agatubutse kuri uyu mukino kavuye mu bafatanyabikorwa ndetse no mu matike yagurishijwe kuri sitade angana 17 450 .

Amakuru avuga ko mu matike Rayon Sports yakuyemo Miliyoni 54 z’amafanga y’u Rwanda, hanyuma abaterankunga bateye inkunga uyu mukino bo batanze Miliyoni 13 hanyuma yose hamwe akangana na Miliyoni 67 z’amafanga y’u Rwanda.

Aya mafaranga, Rayon Sports yakuyemo Miliyoni 10 z’amafanga y’u Rwanda yishyuye sitade Amahoro ndetse na Miliyoni 8 yishyuye abayifashije gukora ubukangurambaga , kwishyura abakozi ndetse n’ibikoresho byakoreshejwe . Bisobanuye ko Rayon Sports yungutse Miliyoni 49 000 000 Frw.

Gutakaza uyu mukino byashyize ahabi ikipe ya Rayon Sports kuko ikipe y’Ingabo z’Igihugu nitsinda umukino ifitanye na Vision FC haraza gusigaramo inota rimwe, mu gihe hakiri gukinwa umunsi wa 22 wa Shampiyona y’igihigu y’u Rwanda .

Rwanda Premier league Table

1.Rayon Sports: 46
2.APR FC: 42
3.AS Kigali: 34
4.Gorilla FC: 33
5.Mukura VS: 33
6.Police FC: 32
7.Rutsiro FC: 32
8.Etincelles FC: 27
9.Gasogi United: 27
10.Muhazi United: 26

11.Amagaju FC: 26
12.Musanze FC: 25
13.Bugesera FC: 24
14.Marines FC: 22
15.Kiyovu Sports: 18
16.Vision FC: 16

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *