Ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko igomba kuzatandukana na Kapiteni wayo Muhire Kevin na Serumogo Ally , uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025 n’urangira , umwe kubera umusaruro muke undi kubera ibitari kumvikanwaho.
Rayon Sports iri mu bibazo byinshi muri iyi minsi birimo kubura umusaruro, ndetse n’iby’ubushobozi , iherutse Kandi gutangaza ko yahagaritse abatoza bayo babiri, umutoza mukuru Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ wahagaritswe amezi abiri ndetse na Mazimpaka Andrea umutoza wungirije we wahagaritswe kugeza igihe kitazwi mu gihe icyo perezida wa Rayon Sports yise iperereza cyitararangira.
Nyuma yaya makuru, yavuzwe mu batoza b’iyi kipe biravugwa ko myugariro Serumogo Ally Omari baguze bakuye muri Kiyovu Sports atazakomezanya n’iyi kipe igihe uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye , uyu musore ntago yigeze ahirwa nubwo yaje ari ku rwego rwiza, kugeza ubwo bamuzaniyeho Omborenga Fitina.
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin nawe ntazakomezanya n’iyi kipe igihe uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye , kubera ibyo atari kumvikanaho n’ubuyobozi bwa Rayon Sports nubwo n’ubundi uyu musore amakuru menshi ari kumwerekeza hanze y’u Rwanda igihe uyu mwaka uzaba urangiye .
Igihe umunyamakuru w’Umunya-Ghana Micky Junior yari mu Rwanda, yatangaje ko hari abasikawuti bamubajije urwego rwa Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin , Kandi bakaba bakorana by’ahafi n’amakipe yo muri Tanzania.
Rayon Sports ifitanye umukino na Mukura VS w’igikombe cy’Amahoro kuri sitade mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Kabiri wa tariki 15 Mata 2025, saa kumi n’imwe z’umugoroba, ikaba igomba gukina uyu mukino idafite abarimo Khadime Ndiaye na Nsabimana Aimable, amakuru yemeza ko bakuwe mu bakinnyi bagomba gukina uyu umukino.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?