Hatangajwe abakinnyi 5 bakomeye bifuza kujya muri Real Madrid ku buntu nubwo yo itabikozwa
Ikipe ya Real Madrid nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Marca cyo mu gihugu cya Esipanye yari ifite amahirwe yo gusinyisha abakinnyi Batanu ku buntu ariko yo ifata ikemezo ubwayo cyo kutabasinyisha nubwo bari buzire ubuntu.
Aba barimo myugariro w’ikipe ya Bayer Leverkusen ndetse n’Ikipe y’Igihigu y’Abadage Jonathan Tah akaba azasoza amasezerano ye muri iyi kipe mu kwezi kwa gatanda kwa 2025, abamuhagarariye bemeje ko yakwemera kuza muri Real Madrid ku buntu , ni mu gihe uyu myugariro avugwa mu ikipe ya Barcelona y’umutoza Hansi Flick.
Myugariro wo hagati mu Kibuga Joshua Kimmich, uyu Mudage akaba na Kapiteni wayo yahisemo guhita yongera amasezerano ye mu ikipe ya Bayern Munich nubwo yari yarabanje kwinangira kuko yatekerezaga ko yabona amahirwe yo kujya muri Real Madrid, akaba yarasinye amasezerano azamugeza muri 2029.
Leroy Sané, uyu musore yamenyekaniye cyane mu ikipe ya Manchester City, Pep Guardiola aza kumurekura ajya muri Bayern Munich nyuma yo kumushyiraho igitutu cyo ku mukinisha bihoraho ari nawo mujyo na João Cancelo, Aymeric Laporte, Julián Alvarez bagiyemo. Uyu musore muri Bayern Munich ntibyigeze bikunda yifuza no kujya muri Real Madrid gusa iyi kipe ya Dr.Carlo Ancelotti ntibikozwa.
Virgil van Dijk, uyu myugariro wa Liverpool akaba na Kapiteni wayo arasoza amasezerano ye mu kwezi kwa Gatandatu kwa 2025, we na bamuhagarariye bari bemeye kwerekeza muri Esipanye, Real Madrid irabyanga nubwo yari kuba aziye ubuntu, mu gihe Liverpool isa nkaho ntagahunda ifite yo kumwongerera amasezerano.
Umubiligi Kevin De Bruyne , kuri ubu afite imyaka 33 , amasezerano ye muri Manchester City ararangira muri uyu mwaka , iyo urebye neza ubona ko ntamasezerano mashya azahabwa, amakuru akavuga ko abamuhagarariye bifuzaga ko yajya muri Real Madrid ariko iyi kipe irabyanga , amahirwe menshi kuri uyu mukinnyi tuzamubona muri Saudi Pro League muri Saudi Arabia.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE