FootballHomeSports

Hatangajwe abagomba kuzavamo usifura umukino wa Rayon Sports na APR FC

Abarimo Murindangabo Moïse na Ngabonziza Jean Paul, ni bo bashobora kuzatoranywamo umusifuzi uzayobora umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona uzahuza amakipe y’abafana benshi mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC, ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024.

Uyu mukino uzaba uri mu gihe nta musifuzi mpuzamahanga w’umugabo uzaba ari mu gihugu, kuko abasifuzi benshi batoranyijwe ku rwego rw’imikino Nyafurika ndetse abandi bafite amahugurwa yateguwe na CAF.

Amakuru agera kuri Daily Box ishami ryayo ryandika siporo yemeza  ko ku wa Gatatu, Komisiyo y’Abasifuzi muri FERWAFA yafashe icyemezo cyo gushyiraho Murindangabo Moïse nk’umuyobozi w’umukino wa Rayon Sports na APR FC, ariko hari impinduka zishobora kubaho kubera izindi mpamvu.

Izindi mpinduka zituruka ku kuba Ngabonziza Jean Paul, wasifuye umukino w’umunsi wa Gatatu hagati ya APR FC na Police FC ku wa Gatatu, afite amahirwe yo kuzasifura uyu mukino ukomeye w’umunsi wa 14 wa Shampiyona.

Ibi byatewe n’uko umukino wa APR FC na Police FC warangiye amakipe y’abashinzwe umutekano anganyije igitego 1-1 ku kibuga cya Kigali Pelé Stadium, umukino wari uteganyijwe gusifurwa na Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’, ariko ntiyabashije kuboneka, bigatuma  habaho izi impinduka ku buryo bwihuse.

Icyemezo cya nyuma ku bijyanye n’abasifuzi bazayobora uyu mukino kizafatwa kuri uyu wa Kane, hakemezwa niba Murindangabo Moïse azagumana umukino cyangwa niba Ngabonziza Jean Paul azawusubizwa nk’uko byari biteganyijwe mbere y’umukino wa APR FC na Police FC.

Ni ubwa mbere umukino wa Rayon Sports na APR FC uzasifurwa n’umusifuzi utari mpuzamahanga mu myaka 10 ishize, aho heruka gusifura umukino nk’uyu Ishimwe Claude mbere y’uko agirwa umusifuzi mpuzamahanga mu 2014.

Ibi bihura n’imbogamizi abakunzi b’umupira w’amaguru bakunze kugararagaza mu gihe umupira w’amaguru u Rwanda ukomeje gutera imbere, ariko uracyafite ikibazo ku mikorere y’ubuyobozi mu bijyanye n’abasifuzi.

Uyu mukino ufatwa nk’akanya k’amakipe yombi gukomeza guhatana ku mu gufata umwanya ya mbere mu cyiciro cya Shampiyona y’u Rwanda.

Gusa kuri ubu Rayon Sports, iyoboye shampiyona n’amanota 29 mu mikino 11, izahura na APR FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 18 mu mikino icyenda imeza gukina.

Uyu mukino utegerejwe n’abafana ba buri kipe kuko uzaba ushobora gutanga icyizere cyo kuzahira  ikipe yabo mu kwegukana Shampiyona .

Mu mikino 5 ya Shampiyona iheruka guhuza amakipe abiri akomeye mu Rwanda, Rayon Sports yatsinze umwe APR FC itsinda inshuro ebyiri banganya Kabiri.

 Uyu mukino uzabera muri Stade Amahoro guhera saa Kumi n’ebyiri, akaba ari umukino utegerejwe na benshi bitewe n’ubwiza bw’umukino no kuba ari derby ikomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *