HomePolitics

Hashyizweho umugaba mushya w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique 

i Mocimboa Dá Praia mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, habereye ihererekanyabubasha hagati ya Gen. Maj. Alex Kagame wari ukuriye ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique na Gen. Maj. Emmy Ruvusha,  uzayobora izi ngabo mu gihe cy’umwaka nk’Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri iki gihugu.

Ubwo habaga uyu muhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Maj Gen Alex Kagame na Maj Gen Emmy Ruvusha umusimbuye, hari n’abayobozi bakuru b’amatsinda b’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa, barimo uyoboye itsinda rya Polisi ndetse n’abahuzabikorwa b’Urwego rw’Iperereza NISS.

Maj Gen Emmy Ruvusha wageze muri Mozambique tariki 20 z’ukwezi gushize kwa Kanama 2024, yabanje kugaragarizwa ishusho y’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu bice binyuranye by’iki Gihugu nko muri Mocimboa da Praia, Chinda, Palma, Afungi, Pundanhar, Macomia, Ancuabe na Pemba.

Mu bari bitabiriye hari Itsinda ry’Abahuzabikorwa b’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Abayobozi ba Polisi, Abashinzwe ibikorwa by’iperereza n’abandi basirikare.

Gen Maj Ruvusha yageze muri Mozambique ku wa 20 Kanama, yerekwa ibice byose Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zifite mu nshingano birimo Mocimboa da Praia, Chinda, Palma, Afungi, Pundanhar, Macomia, Ancuabe na Pemba.Gen Maj Emmy Ruvusha yigeze kuba Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere mu Ngabo z’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.

Taliki ya 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na Polisi bagiye kurwanya ibyihebe bya Ansar al-Sunna mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

Kuva icyo gihe Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique hamwe n’izoherejwe n’Umuryango wa SADC (SMIM) zarwanyije ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado.

Ibi byatumye umubare munini w’abaturage bari baravanywe mu byabo n’ibikorwa by’iterabwoba by’uyu mutwe, bongera kugaruka bava mu bice bitandukanye bari barahungiyemo ndetse ubu bakaba barasuye mu buzima busanzwe mu bikorwa bibateza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *