Hashyizweho icyemezo kigamije gufasha Abaturarwanda kurusaho kwishimira iminsi mikuru
Urwego rw’igihugu rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) rwigije imbere amasaha y’ibikorwa by’ubucuruzi n’imyidagaduro nk’utubari n’utubyiniro, aho nko ku wa Gatanu, mu minsi y’impera z’icyumweru no mu y’ikiruhuko bizajya bikora ijoro ryose, aho gufunga saa saba na saa munani z’ijoro nk’uko byari bimeze .
Leta y’u Rwanda yongereye amasaha y’ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro nk’utubari n’utubyiniro mu rwego rwuko yifuriza abantu bose kunogerwa n’ibihe by’iminsi mikuru isoza umwaka bari kwinjiramo.
Izindi nkuru wasoma
- DRC yemeranije na USA kugurana amabuye y’agaciro yayo nayo ikayitsinsurira burundu M23
- Goverinoma y’u Rwanda yemeje urupfu rwa Alain Mukuralinda wari umuvugizi wayo wungirije
- Amerika igiye gufatanya na Tshisekedi bakemure ikibazo cy’umutekano muke muri DR.Congo
- FIFA na CAF bashobora gufatira ibihano bikakaye igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo
- Perezida wa Barcelona yibasiye bikomeye ikipe ya Real Madrid ashinja kubuza uburyo ikipe ye!
Ibicishije mu itangazo ryashyizwe ahagarara n’Uru rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) , Leta y’u Rwanda yongereye amasaha y’ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro nk’utubari n’utubyiniro, aho nko ku wa Gatanu, mu minsi y’impera z’icyumweru no mu y’ikiruhuko bizajya bakora ijoro ryose, aho gufunga saa saba na saa munani z’ijoro nk’uko bisanzwe .
Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda rwatangaje kandi ko aya mabwiriza anareba n’abateganya ibirori mu ngo, rukavuga ko ku bufatanye n’izindi nego za Leta bireba, hazabaho gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, ku buryo utazayubahiriza azabihanirwa.
Aya mabwiriza yahise atangirwa gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 kugeza ku wa 05 Mutarama 2025, avuga ko “Ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro, harimo resitora, utubari n’utubyiniro hagomba gufunga bitarenze saa munani z’ijoro guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Kane.”
Nanone kandi abafite ibi bikorwa bemerewe gukora ijoro ryose ku wa Gatanu, mu mpera z’icyumweru no ku minsi y’ikiruhuko.
RDB ikagira iti “Aharebwa n’aya mabwiriza, hagomba kubahiriza amabwiriza arebana n’urusaku no gufasha abakeneye kuruhuka.”
Hari hihiritse igihe kinini Leta y’u Rwanda ishyizeho icyemezo cyo gushyiraho amasaha ntarengwa y’ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro, birimo utubari n’utubyiniro, aho kuva muri Nzeri umwaka ushize, bifunga saa saba z’ijoro mu minsi isanzwe, na saa munani mu minsi y’impera z’icyumweru.