Captain Ibrahim Traore, akaba perezida w’igihugu cya Burkina Faso ni umwe muri baperezida bo muri Africa bari guhigwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi , bashaka kumuvana ku butegetsi ari muzima cyangwa atari muzima, nyuma y’imyaka hafi itatu abaye perezida w’inzibacyuho w’igihugu cya Burkina Faso.
Ibrahim Traore yagiye ku butegetsi nyuma yo guhirika Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba bari bafatanyije bwa mbere guhirika Roch Marc Christian Kaboré bashinjaga kutagira icyo akora ngo ibyihebe (Al-Qaeda na Islamic State) byazengereje abaturage bibahe agahenge cyane ko byari byaramaze kwigarurira 40% by’ubutaka bw’igihugu bwose, hakiyongeraho n’ibibazo by’ubukungu byari muri iki gihugu.
Kugeza ubu niwe perezida ukiri muto muri Africa n’imyaka 37 (yabaye perezida afite imyaka 35), akimara gufata ubutegetsi yakoze impinduka nyinshi zirimo ebyiri z’ingenzi , guhashya ibyihebe akagarura umutekano no gusubiza ibintu ku murongo mu mujyo w’ubukungu bw’igihugu ndetse n’imibereho myiza yacyo.
Aba perezida bato muri Africa: Ibrahim Traoré, Burkina Faso (imyaka 37), Mahamat Deby, Chad (imyaka 41), Assimi Goïta, Mali (imyaka 41), Mamady Doumbouya, Guinea (imyaka 45), Bassirou Diomaye Faye, Senegal (imyaka 45).
- perezida Traore yahise yihutira kuvana igihugu cye mu muryango wa ECOWAS ashinja gukorera mu kwaha kwa bampatsibihugu Kandi adacana uwaka nabo.
- kuri ubu 60% byabatuye Burkina Faso bemezako bishimiye ubutegetsi bwa gisirikare bavuye kuri 24% bariho mu mwaka wa 2012.
- Captain Traoré, akimara gufa ubutegetsi yahise ahagarika kugurisha zahabu y’igihugu idatunganyije, ndetse ashyiraho inganda ziyitunganya zitezweho kuzatunganya Toni 150 buri mwaka.
- Aracyahembwa umushahara uri ku rwego rwa Captain, nubwo yakabaye ahembwa uwo ku rwego rwa perezida.
- Mu mwaka 1990 GDP (umusaruro mbumbe) wa Barkina Faso wari kuri US$3.2 billions mu gihe muri 2023 wageze kuri US$18.3 billions, ikigero cy’umukene bukabije kiragabanuka nacyo 83% kijya 27.7% .
- Kuri ubu, uburyo bw’imyigire bwarorohejwe kugeza ku cyiciro cy’amashuri yisumbuye , muri iki igihugu Kandi haherutse gushyirwaho umushahara uzajya ihabwa buri mu nyeshuri wa Kaminuza ungana 100 000 CFA (173.91US$).
Hamaze kuba igerageza ryo kwica Ibrahim Traore inshuro 19.
Kubera iki hari abayobozi b’ibihugu byo muri Africa bamaze imyaka irenga 30 ku butegetsi hakagambirirwa Ibrahim Traore umaze imyaka igiye kuzura itatu gusa?
Ba perezida bamaze igihe kirekire ku butegetsi muri Africa: Paul Biya (Cameroon) – 50 Years, Teodoro Nguema Mbasogo (Equatorial Guinea) – 45 Years, Denis Sassou Nguesso (Republic of Congo) – 39 Years, Yoweri Museveni (Uganda) – 39 Years, Isaias Afwerki (Eritrea) – 32 Years.
Ibi byose bituruka ku kuba abangamiye inyungu z’ibihugu byo hanze ya Africa (Externers), byumwihariko iby’Iburayi(France) ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hifashishwa bamwe mu ba Nyafurika bagenzi be bayoboye ibihugu ndetse n’abanyagihugu be kavukire batemera ubutegetsi bwe ahanini bishingiye ku kuba yarabubikiye imbehe hagashyirwa imbere inyungu z’abaturage.
Amakuru akavuga ko yaba ari gukorana bya hafi ni gihugu cy’Uburusiya mu Kwizera umutekano we , no guhana amakuru y’ubutasi ajyanye n’ibitero byo kumwibasira , biteganyijwe ko iyi nzibacyuho ye izarangira mu mwaka wa 2029 , hakaba amatora yeruye yo gutora perezida mushya yagirirwa ikizere n’abaturage agakomeza kuba perezida w’iki gihugu.