HomePolitics

Harabura Iminsi 3 ngo amatora abe: Uko umunsi wa 20 wo Kwiyamamaza ku bakandida perezida n’abakandida Depite wagenze na gahunda y’umunsi ukurikiyeho.

Uyu munsi wo kwiyamamaza,abakandida perezida bose batatu n’abakandida depite mu byiciro bitandukanye , bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, bageza ku baturage imigabo n’imigambi yabo muri iyi manda izatorerwa ku wa 15 Nyakanga,2024.

Umukandida wingenga Philipe Mpayimana yakomeje ibikorwa bye byo Kwiyamamaza mu karere ka Kicukiro i Gikondo.

Uyu mukandida Kandi nk’uko yabigarutseho aho yagiye yiyamamariza,yavuze ko azashyira impinduka mu nteko nshingamategeko aho n’abanyarwanda baba mu mahanga bazayisangamo.

Mpayimana Philippe yahinduhe uburyo bwo Kwiyamamaza aho yakoresheje gutanga impapuro zerekana imigabo n’imigambi ye aho yasabye abaturage ba Kigali gusoma iyi mirongo y’ibyo azateza imbere muri Manda itaha.

Akigera i Kigali,yakiriwe n’abanyamakuru benshi bifuzaga ku musobanuza kuri iyi manifesito ye,akimara kubaha ibisobanuro ku bibazo cyane byibanze ku buryo ashobora kuzatsinda amatora Kandi ariwe wenyine ntabaherekeza nk’uko abandi babarizwa mu mashyaka aribo Paul Kagame wa FPR Inkotanyi na Frank HABINEZA wa Democratic Green party of Rwanda.

Bimwe mu bindi bigaragara muri manifesito ya Mpayimana ni uko nibamugirira ikizere bakamutora azashyiraho uburyo buha umuturage ijambo ndetse n’abari hanze y’igihugu bakaba bagera no mu nteko nshingamategeko.

Ishyaka rya FPR Inkotanyi n’umukandida wabo biyamamarije mu karere ka Gasabo kuri site ya Bumbogo kuri uyu wa gatanu. Aho abarwanashyaka benshi ba FPR Inkotanyi baje baherekeje umukandida wabo Paul Kagame bakanakirirwa n’imbaga y’abaturage ibihumbi n’Ibihumbi.

Mbere y’uko Umukandida Paul Kagame ahagera kuva saa Cyenda z’urukerera abaturage bari bateraniye kuri site ya Bumbogo ,abahanzi batandukanye, basusurukije abari bategereje Umukandida maze mu masaha ya saa tanu n’igice umukandida agera kuri site.

Paul Kagame yibukije igihango gikomeye afitanye n’abaturage ba Kigali gishingiye ku kuba ariho yakundaga gucumbika iyo yazaga i Kigali avuye mu buhungiro, cyane ko aribyo bikorwa bikunze kwibandwaho mu mirimo itandukanye ya buri munsi.

Kagame yabwiye abaturage ko kuzatora neza ari uguhitamo FPR Inkotanyi bagatora ku gipfunsi maze bagakomeza iterambere ryabo,nyuma yo kureba ku mateka y’aho bavuye ndetse n’urugendo ruri imbere.

Paul Kagame yabwiye abaturage ba Gasabo ko azabaha imihanda cyane mu muhanda wageraga kuri site yabereyemo ibikorwa byo Kwiyamamaza,ugomba gukorwa vuba cyane.Paul Kagame Kandi yemereye Abanya – Gasabo ko ariho azatorera ariko n’utundi turere tw’umugi wa Kigali azadusura mu bindi birori.

Hasigaye umunsi umwe wonyine ku mukandida Paul Kagame kuko agiye Kwiyamamaza ejo mu karere Kicukiro ku wa gatandatu itariki 13/07/2024,maze akitegura kujya gutora mu karere ka Gasabo.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green party of Rwanda, biyamamarije mu majyaruguru my karere ka Burera i Kidaho hafi y’umupaka wa Cyanika uhana imbibi na Uganda.

Frank HABINEZA yatangarije abaturage ko ibyo yabavuganiye maze abana bagafatira ifunguro ku ishuri,akabemeza ko nibamutora noneho azashyira amafaranga menshi mu kigega maze abana bakarya ifunguro ryiza.

Uyu mukandida Kandi wavuze ko aka karere gakorerwamo ubuhinzi,azaha abaturage ba Burera inganda zitunganya ifumbire y’imborera maze umusaruro w’ubuhinzi uziyongera n’izo nganda zizatange akazi kubaturage.

Dr.Frank HABINEZA yagize Ati “nigeze kuzamuka ikirunga cya Bisoke,Kandi ibi birunga Byose birakunzwe cyane n’abanyarwanda kimwe n’abanyamahanga,kubw’izo mpamvu,ni muntora nzabaha akazi gashingiye ku bukerarugendo.”

Hasigaye iminsi itatu Kugira ngo amatora abe,mu Rwanda n’iminsi ibiri kugira ngo abanyarwanda baba mu mahanga batore,Indorerezi z’amatora zatangiye kugera mu Rwanda ngo zizakurikirane amatora uko azagenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *