Nyuma yo kwitwara neza mu mwaka we wa mbere muri FC Barcelona, umutoza w’Umudage Hansi Flick yamaze kongererwa amasezerano kugeza mu 2027.
Iyi nkuru yemejwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, buvuga ko bwishimiye cyane uko yitwaye kuva yagera i Catalonia asimbuye Xavi Hernandez.
Flick yahesheje Barcelona ibikombe bitatu bikomeye: La Liga, Copa del Rey, na Spanish Super Cup mu mwaka umwe gusa, anasubiza ikipe ku rwego rwo hejuru rw’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi.
Kuri ubu, Barcelona iri mu makipe ateye ubwoba kandi ashimisha abafana kurusha andi yose.
Nyuma y’itangazo ry’iyongerwa ry’amasezerano, Flick yabwiye itangazamakuru ry’ikipe ko afite ibyishimo byinshi kuba akomeje kuyitoza.
Aho yagize ati: “Nishimiye gukorana n’iyi kipe. Nkunda kuba i Barcelona no gukorera muri uyu muryango wihariye. Ubu dutangiye bundi bushya, tugomba gukora cyane no kwiyongera mu buhangange kurushaho.”
Uyu mugabo kandi yanibukije uko ikipe yahanganye n’ibibazo mu mezi y’ Ugushyingo n’Ukuboza ariko igakomeza guhatana kugeza itsinze byose.
Ati: “Twahuye n’ibihe bigoye ariko twitwaye neza. Icy’ingenzi ni uko ikipe ifite umutima wo gukura no kwiyungura ubumenyi muri byose buri munsi.”
Yanashimiye abafana uburyo babaye hafi y’ikipe mu bihe bigoye, avuga ko bizakomeza kuba urufunguzo rw’intsinzi. “Abafana bacu baduteye imbaraga nyinshi. Turabizeza ko tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dutsindire ibikombe byinshi.”
Hansi Flick yasinyiye Barcelona muri Gicurasi 2024 ku masezerano y’imyaka ibiri, none ubu yongereye indi mwaka umwe.
