Ikipe ya Muhazi United yabuze uburyo ikora imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uzayihuza n’ikipe ya APR FC.
Uyu mukino uteganyijwe ku munsi wo ku wa Gatandatu wa tariki 24 Mata 2025, ukaba umukino uvuze byinshi ku gikombe cya Shampiyona.
Ikipe ya Muhazi United irarwana no kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri , cyane ko ubu iri ku mwanya wa 15 n’amanota 30 mu gihe hasigaye imikino ibiri ya Shampiyona.
APR FC yo irashaka gutwara igikombe cya 23 , nyuma yo gufata umwanya wa mbere ku munsi wa 28 wa Shampiyona.
Iyi kipe mu butumwa yanyujije ku mbugankoranyambaga zayo yavuze ko ntakindi kihishe inyuma yo kuba batakoreye imyitozo kuri sitade ya ngoma bazakiniraho umukino banemeza ko ntangaruka bizagira ku myiteguro yabo.
Bagize Bati “kutaboneka kwa sitade ya Ngoma mu myitozo y’uyu munsi byatewe n’ihanahanamakuru ryahuye n’imbogamizi hagati yacu ndetse n’abashinzwe sitade. Bityo rero ibi ntaho bihuriye n’urundi ruhande urwari rwo rwose Kandi ntacyo bizahungabanya ku myiteguro yacu y’umunsi wa 29 wa Shampiyona.”
Amakuru yavaga mu karere ka Ngoma mu masaha ya mu gitondo, yavugaga ko kutahakorera imyitozo byatewe ninama y’abanyamuryango ba Zigama CSS.
Byagenze bite? : Ikipe ya Muhazi United yari iziko sitade ya Ngoma ihari kubera ko Etoile de L’Est basanzwe bahasangira yasoje Shampiyona mu gihe Ntasho yo ikora imyitozo nyuma yabo, ntibiriwe bamenyesha abashinzwe sitade byatumye nabo bayemerera abandi.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?