Watch Loading...
FootballHomeSports

Halland yongereye amaserano y’imyaka icyenda n’igice muri Man city

Mu kanya gashize , ikipe ya Manchester city imaze gutangaza ku mugaragaro ko yongereye rutahizamu wayo witwa Erling Braut Halland amasezerano y’imyaka icyenda n’igice azamugeza mu mwaka wa 2034 muri ikipe ndetse akaba ari nayo maserano y’igihe kinini abayeho mu mateka y’isi y’umupira w’amaguru .

Muri aya masezerano y’uyu munya- Noruveje biteganijwe ko ku cyumweru azajya ahembwa ibihumbi magana ane gusa ariko hanashyizwemo icyimeze nk’agatego k’ akayabo k’amafaranga menshi ku ikipe yaramuka yifuza kugura Erling Braut Halland mu gihe azaba akiri muri aya masezerano muri iyi kipe ya Man city .

Erling Halland wahoraga mu nzira zimwerekeza hanze y’imiryango ya sitade ya Etihad ndetse amwe mu makipe nka Real Madrid na Barcelona yahoraga ashyirwa mu majwi mu kuba ayoboye andi ku rutonde rugari rw’amakipe yashakaga gusinyisha uyu musore wasaga nk’ugeze ku musozo w’amasezerano ye .

Nyuma y’ibyo Halland w’imyaka 24 kugeza ubu yahise afata icyemezo cyo kuguma mu ikipe ya Man city ndetse anatangaza ko yifuza kwandikiramo amateka akomeye ibi binajyana no kuba yongereye amasezerano y’igihe kirekire .

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano , Halland yatangaje ko atewe ishema no kuba ari mu ikipe ya Man city ndetse anongeraho yifuza kuzamara ikindi gihe kinini gishoboka muri iyi ikipe akomeje kugiriramo ibihe byiza .

Erling Halland kuva yakubuka mu ikipe ya Borussia Dortimund atanzweho miliyoni 51 z’amayero yatsinze ibitego 111 mu mikino 126 ya Premier League atwara inkweto za zahabu zihabwa uwatsinze ibitego byinshi inshuro ebyiri zikurikiranya ndetse anafasha Man city gutwara ibikombe bitatu yikurikiranya .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *