Hagati ya FERWAFA na Rayon Sports ninde uzatsinda urugamba rwavutse hagati yabo?

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangiye urugamba rwo gukemura ikibazo cyavutse ku mukino wa kimwe cya Kabiri cy’Igikombe cy’Amahoro hagati ya Mukura VS na Rayon Sports cyatewe n’ibura ry’umuriro ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 27′ w’umukino.

Ibi bikiba , ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bizeye ko bazatera mpaga Mukura VS bisunze amategeko , perezida wa Rayon Sports, Yagize Ati “Twizeye ubushobozi bwabo n’ubutabera kuko ibyabaye birasobanutse. Amategeko niyubahirizwa Rayon Sports yizeye ko Mukura VS iterwa mpaga nta gushidikanya.”

Mukura VS , nyuma yo guhagarara k’umukino yahise yandikira FERWAFA iyimenyesha ko yo ntaruhare yagize mu ibura ry’umuriro rya tumye umukino uhagarara ku buryo yabizizwa, bagize Bati “Abashinzwe amashanyarazi mu karere ka Huye n’umukozi wa Minisiteri ya Siporo bakomeje gushaka aho ikibazo cyari kiri ndetse baza kubona ko hari ibyangiritse hagati mu mukino nkuko bigaragazwa na raporo bakoze.”

Mukura VS yakomeje igira Iti “Tuboneyeho kubasaba ko mwasuzuma ndetse mukanasesengura ,icyateye iyi mpanuka y’izima ry’amatara cyane ko Mukura VS ntaruhare yabigizemo ari impanuka.”

FERWAFA yagize icyo ibikoraho

Nyuma y’ibi amakipe yatangaje , FERWAFA yahise yandika itangazo rimenyesha abakunzi b’Umupira w’Amaguru ko komisiyo y’amarushanwa igiye kwiga kuri raporo yavuye kuri uyu mukino cyane ko bari bayakiriye.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, binyuze muri iyi komisiyo baje gutangaza ko umukino ugomba gusubirwamo ariko ugatangira ku munota wa 27′ aho wahagaze ugeze, ndetse ukazabera kuri sitade mpuzamahanga ya Huye aho n’ubundi umukino wari wabereye.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bujurira iki cyemezo cyafashwe ndetse banandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda , Rayon Sports , Kandi yemeje ko igihe icyari cyo cyose FERWAFA itahindura umwanzuro wayo , Rayon Sports yiteguye kuva mu gikombe cy’Amahoro.

Kuri ubu haribazwa uko bizagenda , FERWAFA niba izemera ikareka Rayon Sports ikava mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka Cyane ko hari ingingo z’amategeko igaragaza . Mukura VS yo ntacyo iratangaza ku myanzuro yafashwe gusa mu byo yari yasabye mu ibaruwa yandikiwe FERWAFA byasubijwe.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *