Gutakaza u Rwanda ni igihombo kuri ECCAS, si ku Rwanda : Impuguke mu bya politike

Mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Malabo muri Guinée Equatoriale ku wa 7 Kamena 2025, u Rwanda rwatangaje ko rusohotse burundu mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo hagati muri Afurika, ECCAS.

 Iki cyemezo cyakurikiye ukutumvikana kwakomeje hagati ya Kigali na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), by’umwihariko ku bijyanye no kwima u Rwanda uburenganzira bwo kuyobora uyu muryango mu buryo bujyanye n’amategeko awugenga.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko RDC yakoresheje ECCAS nk’uburyo bwo kwemeza ubushotoranyi bwayo ku Rwanda, anenga uburyo uyu muryango umaze imyaka udakora igenzura ry’imari n’ubuyobozi budatanga icyizere.

Ibi byanashimangiwe n’itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 9 Kamena, ryagaragaje ko kuba muri ECCAS bitakiri mu nyungu z’u Rwanda, hashingiwe ku gutatira amahame y’uburinganire, ubwubahane, n’ubufatanye.

Ambasaderi Tibor Nagy wahoze ari Umunyamabanga ushinzwe Afurika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko gusohoka k’u Rwanda bitabangamiye Kigali, ahubwo bizagira ingaruka mbi ku muryango nyirizina.

Ati: “ECCAS ni wo muryango wa Afurika udakora neza kurusha indi, ukora inama gusa. Gutakaza u Rwanda ni igihombo kuri ECCAS, si ku Rwanda.”

Imvano y’aya makimbirane ishingiye ku gushinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23, ibyo u Rwanda ruhakana rukanagaragaza uruhare rwa RDC mu gufasha FDLR, umutwe ushinjwa gukora Jenoside.

Nubwo rwasohotse muri ECCAS, u Rwanda rwemeje ko ruzakomeza gukorana n’indi miryango nk’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na COMESA, ndetse rukazaguma gushyigikira ibiganiro bigamije amahoro birimo ibyatangiye kubera muri Amerika na Qatar.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *