HomeOthers

Gusura abanyeshuri biga bacumbikiwe ndetse n’imikino ihuza ibigo by’amashuri byasubukuwe

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ibikorwa byo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri byasubukuwe, inakomorera imikino ihuza ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi mu bigo by’amashuri.

Iki cyemezo cyari cyashyizweho mu rwego rwo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Marburg ndetse Iyi ngingo ni imwe mu zari zikubiye mu mabwiriza iyi Minisiteri yasohoye ku wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024 yashyizeho agamije gukumira iki cyorezo mu mashuri.

Mukanya gashize nibwo minisiteri ifite uburezi mu nshingano ishyize hanze itangazo rikomokorera ibikorwa byo gusura abanyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo byabo , ibikorwa bijyanye n’imikino ihuza ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa byari byarasubitswe bihuza abantu benshi gusa yongeraho ko ibi byose bigomba gukorwa hubahirizwa ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg .

Minisiteri y’uburezi yanashimangiye ko izi mpinduka zafashwe nyuma y’isesengura ry’amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima ku bijyanye na Marburg mu Rwanda ndetse inihanangiriza ibigo by’amashuri gufata icyemezo cyihariye cyo gukoresha abanyeshuri babyigamo ibizamini byo kwa muganga cyeretse igihe byaba bisabwe na Minisiteri y’ubuzima .

Abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarimu basabwa kugenzura niba nta munyeshuri ufite ibimenyetso by’ingenzi biranga uburwayi bwa Marburg birimo: Umuriro ukabije, Kubabara umutwe bikabije, Kubabara imikaya, Gucibwamo no kuruka, Kwihutira kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga, Gushishikariza abanyeshuri kwita ku isuku bakaraba intoki kenshi.

Tariki ya 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso biterwa n’agakoko ka Marburg, birimo umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, gucibwamo, kuruka no kuribwa mu nda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *