Watch Loading...
HomePolitics

Gukomeza kwizera Paul Kagame ko yatanga amahoro cyangwa umutekano mu gushyigikira Kongo ni ikosa rikomeye cyane : Prince Epenge

Umuvugizi w’ishyaka rya ADD Congo yavuze ko igihugu cye kigomba kuva mu biganiro yise ko ari ibyo guta umwanya bya Luanda biri guhuza DRC n’ u Rwanda bigamije gushakira igisubizo hamwe ku mutekano muke ubarizwa mu uburasirazuba bw’iki gihugu .

Prince Epenge usanzwe ari umuvugizi wa Lamuka akaba na perezida w’ishyaka rya politiki ADD Congo, ubwo yagaragaraga kuri gahunda Dialogue entre congolais kuri Radio okapi yatangaje ko magingo aya ibiganiro bya Luanda nta cyizere biri gutanga ndetse ko ari nko gukemeza guhangayikishwa n’abanzi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aribo u Rwanda ndetse anasoza asaba perezida Felix Tshisekedi gukura igihugu cye muri ibiganiro.

Ndetse ngo ku bwe, ibi biganiro birimo gukorwa mu rwego rw’uburyarya, mu gihe abanzi ba Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo bakomeje kwigarurira uturere twinshi tw’iki gihugu , bigatuma abantu bimurwa mu gihugu ndetse bigateza n’impfu nyinshi.

Ku wa gatandatu, tariki ya 24 Kanama, Prince Epenge, umwe mu bagize ihuriro rya Lamuka, yatangaje ko aba nyuma bagomba kuva muri iki gikorwa vuba na vuba ; Epenge yizera ko DRC igomba kuva mu buryo bworoshye kandi bwa burundu mu inzira ya Luanda.

aho yagize ati : “Turasaba ko Bwana Félix Tshisekedi ko yakura igihugu cyacu muri ibyo biganiro by’uburyarya kandi ko gukomeza kwizera mu buryo budasubirwaho ko Paul Kagame yatanga amahoro cyangwa umutekano mu gushyigikira Kongo ni ikosa rikomeye cyane .”

Ibi uyu munyapolitike abitangaje mu gihe ; Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Angola yatangaje ko iyo nama ibaye ku nshuro ya gatatu byabaye ku wa 20 na 21 Kanama 2024 yanzuye ko ibiganiro bigomba gukomeza kugira ngo hagerwe ku ntego nyamukuru yo guharanira amahoro arambye mu Karere. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *