HomePolitics

Guinea : uwashakishwaga wahamijwe ubwicanyi bwo kuri ‘stade’ yatawe muri yombi

Uwa mbere washakishwaga cyane na Guinea wari ubayeho yihishahisha – wahoze ari umusirikare wo hejuru agatoroka gereza mu Gushyingo (11) mu mwaka ushize – yoherejwe iwabo muri Guinea na Liberia baturanye, hamwe n’umuhungu we.

Pivi, uzwi nka “Coplan”, yabaye minisitiri ushinzwe umutekano wa perezida ku butegetsi bwa Camara.

Abategetsi bari barashyizeho igihembo cy’amadolari 58,000 y’Amerika (agera kuri miliyoni 78 Frw) ku muntu watuma afatwa.Ku wa kane, umushinjacyaha wa gisirikare wa Guinea, Koloneli Aly Camara, yavuze ko Pivi yasubiye muri gereza nkuru y’i Conakry gukora igifungo cye cya burundu.

We n’umuhungu we, Verny Pivi, batawe muri yombi ku wa kabiri ku mupaka w’ibihugu byombi, mu igenzura ry’umutekano risanzwe ribaho.Claude Pivi, wahoze ari Koloneli, ubu agiye gukora igifungo cya burundu cye nyuma yuko ahamijwe n’Urukiko atari mu rubanza kugira uruhare mu bwicanyi bw’abantu benshi bari bashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bwabereye mu kibuga cyo mu murwa mukuru Conakry mu mwaka wa 2009, nkuko umushinjacyaha wa gisirikare wa Guinea yabivuze.

Uwari Kapiteni Moussa Dadis Camara, wahoze ari umutegetsi wa gisirikare wa Guinea, na we yari yatorokeshejwe akuwe muri iyo gereza y’i Conakry mu Gushyingo (11) mu mwaka wa 2023, ariko yahise yongera arafatwa.

Ubu ari mu gifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu.

Ibyo birego bishingiye kuri bumwe mu bwicanyi bubi cyane bwabayeho mu mateka y’icyo gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba – ubwo abantu barenga 156 bicwaga n’abasirikare, ubwo abasirikare barasaga muri mitingi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yabaye muri Nzeri (9) mu mwaka wa 2009, basabaga ko hasubizwaho ubutegetsi bwa gisivile.

Icyo gihe abagore benshi banafashwe ku ngufu.Amafoto yagaragaye ku mbuga za internet yerekanye Pivi agaragara afite intege nkeya ndetse yambitswe amapingu ari kumwe n’umuhungu we, ushinjwa gutegura itoroka rya gereza ryatumye se atoroka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *