Goverinoma y’u Rwanda yemeje urupfu rwa Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Goverinoma y’u Rwanda, witabye Imana kuri uyu wa Gatanu wa tariki 04 Mata 2025, azize guhagarara k’umutima.
Goverino y’u Rwanda Kandi yatangaje ko yitabiye Imana mu bitaro Byitiriwe Umwami Faisal(KFH), iboneraho no kwihanganisha umuryango we, inshuti ze, ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana nawe.
Uyu Alian Mukuralinda witabye Imana yari afite Imyaka 55 dore ko yavutse mu 1970 akaba yaragiye akora imirimo itandukanye.
Muri Nyakanga 2021, Alain Mukuralinda nibwo yagizwe umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, afite inshingano zo gusobanura gahunda n’ibyemezo bitandukanye bya Guverinoma.
Alain Mukuralinda yabaye umushinja cyaha mu bushinjacya bw’u Rwanda mu mwaka wa 2002 ndetse nyuma gato yaje no kuba umuvugizi w’uru rwego rw’ubushinjacyaha mu Rwanda.
Yaje guhagarika izi nshingano mu mwaka wa 2015 yerekeza mu Buholandi aho umuryango we wari uri, aza kugaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2021, aho yahise arahirira kujya mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda.
Alain Mukuralinda wamenyekanye kukazina ka Alain Muku, yakoze ibihangano bitandukanye birimo indirimbo z’amakipe nka “Tsinda Batsinde” y’Amavubi, “Rayon Sports” n’izindi.
Zimwe mundirimbo ze azibukirwaho ni”Yewe Murekatete, Gloria, Tsinda Batsinde,…”
Ubwo yari akiri hanze yaje gushinga inzu ifasha abahanzi ayita “Boss Papa” arinayo abahanzi nka Clarisse Karasira ndetse Nsengiyumva Francois wamenyekanye nka ‘igisupusupu’ bamenyekaniye.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?