Goma :Abacuruzi barinubira umusoro mushya uherutse gutangazwa n’ubutegetsi bwa M23

 Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma buri mu maboko y’umutwe w’inyeshyamba za M23 bwatangaje urutonde rushya rw’amafaranga y’umusoro w’isuku abawutuye n’abacuruzi baho bazajya bishyura bitewe n’ibikorwa byabo by’ubukungu, cyane cyane mu gace ka Karisimbi.

Uwo musoro uri washyizwe mu byiciro 66 by’ibikorwa by’ubucuruzi, aho amafaranga azajya atangwa buri kwezi atandukanye, agendeye ku bwoko bw’akazi gakorwa. Amabanki, amahoteli ya “cinq étoiles” n’ibigo bya Leta bizajya bitanga 600,000 ya faranga rya Congo (FC), mu gihe amavuriro, ibigo nderabuzima n’amashuri makuru na za kaminuza byishyura 300,000 FC. Ku rundi ruhande, kiosques, amaduka mato n’amasalon yo kogosha azajya yishyura 5,000 FC.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko ari igikorwa kigamije gukemura ibibazo by’isuku no gutunganya imyanda, benshi mu bacuruzi barabunenga, bavuga ko ari igipimo gihanitse kandi gishingiye ku cyemezo cyihariye, kidafite ishingiro na rimwe ushingiye ku mategeko agenga imisoro yari asanzweho.

Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, arimo iteka-ry’amategeko No. 18/004/2018, yemera ko imijyi nk’uturere twihariye dushobora gukusanya imisoro y’isuku n’iy’imyanda, ariko akenshi yishyurwaga n’amasosiyete .

Abacuruzi bavuga ko ibi bipimo byashyizweho n’ubutegetsi bwa M23 bibangamiye cyane abaturage, basanzwe bafite ubukene bukabije kubera ibihe bikomeye by’ubukungu n’umutekano muke byazanye n’ifatwa rya Goma n’umutwe wa M23.

Bateganya ko niba nta buryo bwo kuganira kuri iyi misoro bushyizweho, bishobora gukoma mu nkokora ubukungu bw’uyu mujyi kurushaho no kongera umwuka mubi hagati y’ubuyobozi n’abaturage.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *