Gisozi : Habaye impanuka ikomeye yatewe gucika feri kw’imodoka itwara ibishingwe
Mu Gakiriro ka Gisozi, habaye impanuka ikomeye yatewe no gucika feri kw’imodoka itwara ibishingwe yavaga i Nduba , iyi Impanuka yabaye ubwo iyo modoka yacikaga feri ikagonga ibinyabiziga byari biparitse mu muhanda, aho abakomeretse bari umunani mu buryo bworoshye n’abandi babiri bakomeretse bikomeye.
Ubuyobozi bw’Akagari ka Musezero, aho iyi mpanuka yabereye, bwatangaje ko nta muntu witabye Imana ariko hakaba hari abakomeretse cyane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, Egide Habumuremyi, yabwiye itangazamakuru ko imodoka yacitse feri igonga ibinyabiziga bitandukanye mu muhanda.
Yavuze ko kugeza ubwo inkuru itangajwe, abakomeretse bari bari kubavurirwa ku bitaro bitandukanye bya Kigali, harimo CHUK, Kanombe na Kibagabaga.
Muri iyo mpanuka, SP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko, ubwo umushoferi w’imodoka Mitsubishi Fuso ya Company UBUMWE Cleaning Service yavaga kuri FAWE yerekeza ku Kinamba.
Iyi modoka ikaba yagonze Moto enye za TVS Victors na Moto eshanu za Rifan, ndetse n’imodoka eshatu.
- UCL :Ikipe ya Juventus imaze guhuhura Man City
- Pep Guardiola ntayindi kipe azongera gutoza naramuka atandukanye na Man city
- Imigabo n’imigambi ya Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya yahawe
- Kigali : Polisi yataye muri yombi abasore bakoraga ubujura biyitirira WASAC
- Muhire Kevin yemeje ko ibyo yavuze kuri kapiteni wa Apr ari ibinyoma
Mu bushakashatsi bwa Polisi, SP Kayigi yavuze ko impanuka yabaye ari inkuru y’agahinda, ariko anashimira ubufasha bwahise butangwa kugira ngo abakomeretse bajyanwe mu bitaro vuba.
Yasabye abantu gutekereza ku mutekano wabo no ku mutekano w’abandi, abasaba kwigengesera no gukurikiza amabwiriza agenga umutekano w’abagenzi n’ibinyabiziga.
Mu gusaba imbabazi, Habumuremyi yihanganishije abagize ibyago, anibutsa abacuruzi bakorera mu Gakiriro ka Gisozi kwitondera neza uburyo ibinyabiziga byabo byifashe, harimo no gukora isuzumisha ku binyabiziga ukoresheje gahunda za Polisi y’u Rwanda, kugira ngo impanuka nk’iyi zitarongera kugaruka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwakomeje ibikorwa byo kuburira abaturage kwitondera, kuko ibyago nk’ibi byagiye bigaragara mu gihe cyashize, nk’uko byabaye ku itariki 2 Ugushyingo 2019, aho impanuka nk’iyi yari yatewe n’umuvuduko ukabije.
Gahunda yo kurwanya impanuka z’imodoka ikomeje kugira uruhare runini mu kugabanya impanuka mu gihugu, ariko abantu basabwa kubungabunga umutekano wabo n’ubw’abandi, mu buryo bwihariye ku binyabiziga bitwara ibishyingwe.