HomePolitics

Gisagara : umugore uregwa kwica umugabo we yatangaje icyabimuteye !

Mu karere ka Gisagara, mu Murenge wa Gishubi, umugore w’imyaka 33 akurikiranywe n’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye ku cyaha cyo kwica umugabo we w’imyaka 34.

 Iki cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku ya 28 z’ukwezi gushize kwa Ugushyingo 2024, nyuma y’uko babanje gusangira inzoga mu kabari.

Nk’uko abahagarariye ubushinjacyaha babitangaza ,bemeza ko umugabo n’umugore bari babanje gusangira inzoga, maze basubira mu rugo bakadashaka amahoro. Umugabo, arangije gusangira, yatangiye gushyamirana n’umugore, amukubita urushyi.

Nyuma yo gusubizanya igisa nk’umujinya , umugore yamukubise agafuni mu musaya, bituma umugabo apfa ako kanya.

Mu ibazwa rye, uyu mugore yagize ati, “Nyakwigendera ni we wabanje kunkubita urushyi, nange nkoresha agafuni mu kwitabara, ariko sinigeze ntekereza ko byazagira ingaruka zikomeye.”

Ubushinjacyaha buravuga ko ibyabaye bifite ingaruka zikomeye, kandi bugaragaza ko mu gihe hagaragaye ibimenyetso ko umugore yashakaga kwihorera ku mugabo we, akwiye gukurikiranwa mu mategeko buryo bwuje amategeko .

Icyaha kiregwa uyu mugore cyateganyijwe mu Itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 ryerekeye ibyaha n’ibihano, aho igihano cy’ubwicanyi bwateganijwe ku rwego rwo hejuru. Iyo umuntu ahamijwe ko yakoze ubwicanyi, ahanishwa igifungo cya burundu.

Ibikorwa byo gukurikirana iyi dosiye bigomba gukomeza kugeza ubwo urukiko rw’ubujurire rwavuga ku miterere y’icyaha no gufata icyemezo cy’igihano gikwiye.

Ibi byabaye isomo ry’ukuntu ubushyamirane bushobora kugera ku ngaruka zikomeye, kandi bigasaba imbaraga mu kubaka imibanire myiza mu miryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *