Gisagara : abaturage bamaganye ibyo guhuza gutanga umusanzu ya ‘Ejo Heza’ no guhabwa amashanyarazi
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara baratangaza ko batunguwe n’uburyo gahunda yo guhabwa amashanyarazi y’imirasire y’izuba yahujwe no gutanga amafaranga ya “Ejo Heza”, aho basabwa gutanga 3,500 Frw mbere yo kubona amatara.
Abaturage bo mu Kagari ka Muyira bavuga ko igihe kinini bari bategereje iri sezerano ry’amashanyarazi, bakaba barishimiye ko babwiwe ko bazahabwa amatara y’imirasire y’izuba. Ariko aho bageze mu myiteguro, basabwe kwishyura amafaranga y’umusanzu wa “Ejo Heza” mbere yo kubonera umuriro.
Yankurile Odette, umwe mu baturage bagize icyo kivuga kuri iyi ngingo, yagize ati: “Batubwira ko tugomba kubanza gutanga ibihumbi bitatu Magana atanu kugira ngo tubone ayo matara, kandi abandi mbere batangaga amafaranga make nka 200 cyangwa 500 gusa.”
Hakizimana Emmanuel, undi muturage, we yavuze ko abasaba amafaranga ya Ejo Heza bakabivuga nk’aho ari ngombwa kugira ngo babone amatara. Yagize ati: “Twifuza ko bayaduha nk’uko bari babidusezeranyije, hatabayeho kwishyura amafaranga yose.”
Nubwo abenshi bemeza ko bazi akamaro ka “Ejo Heza” kandi ko basanzwe biteguye kuyitanga, bavuga ko batumvise impamvu yo kuyihuza n’amashanyarazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Giraneza Clisante, yabisobanuye avuga ko amatara atangwa n’abaterankunga batandukanye, ndetse agahabwa abaturage batandukanye hagendewe ku ho umuriro utagera.
Yagize ati: “Ejo Heza ni gahunda y’ubukangurambaga, ntaho bihuriye no gufata itara.”
Yongeraho ko bishoboka ko hari abakeka ko batabona amashanyarazi kubera kudatanga amafaranga ya “Ejo Heza”, ariko ko nta kibazo gihari cy’uko amafaranga ya Ejo Heza yaba ari byo bibuza kubona umuriro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yavuze ko atari azi iki kibazo, ariko ko azabikurikirana. Yashimangiye ko gutanga amafaranga ya “Ejo Heza” ari ubushake, kandi ko iyo hari uwahuye n’ikibazo, inzego zibifite mu nshingano ziba ziteguye kumufasha.
Abaturage basaba ko iki kibazo gikemurwa kugira ngo gahunda yo guhabwa amashanyarazi igende neza kandi itandukanye n’ibibazo by’amafaranga ya “Ejo Heza”.
IVOMO ; Radio Tv10