Gicumbi : Ubushinjacyaha bwaregeye ifunga n’ifungurwa ry’umugore ukurikiranyweho kwica umwana we
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, bwatangaje ko bwaregeye Urukiko rw’ Ibanze rwa Byumba ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Umukobwa wari utuye mu Karere ka Gicumbi akaza gufungwa ubwo yari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica Umwana yibyariye amuteye icyuma.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 werurwe 2025 nibwo Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, bwaregeye Urukiko rw’ Ibanze rwa Byumba ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rutare, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica Umwana yibyariye amuteye icyuma.
Amakuru agera ku kinyamakuru Daily Box yemeza ko iki cyaha uyu mukobwa akurikiranyweho yagikoze ku itariki 25 Gashyantare 2025 ubwo yabyaraga umwana ugejeje igihe cyo kuvuka arangije amutera icyuma mu rubavu aramwica amushyira mu mifuka itatu ajya kumujugunya mu mugezi wa Mwange ari naho yatoraguwe yapfuye nyuma y’iminsi itatu.
Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha, agasobanura ko yabitewe n’uko umuhungu wari waramuteye inda yari yamubwiye ko ntacyo azamufasha.
Icyaha nikimuhama azahanwa hashingiwe ku ngingo ya 08 y’Itegeko n°59/2023 ryo ku wa 4/12/2023 rihindura Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Aho iyi ngingo y’iri tegeko igira iti “Umugore wese, abishaka cyangwa biturutse ku kudakora ikigomba gukorwa, wica umwana yabyaye utarengeje amezi cumi n’abiri ariko mu gihe cyo gukora icyaha ubwenge bwe bukaba budakora neza bitewe n’inkurikizi zituruka ku kubyara cyangwa guhembera k’umubyeyi aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.”