Gicumbi : Polisi iri gushakishanya uruhindu umushoferi uherutse gukora impanduka yishe abantu babiri agahita atoroka !

Polisi y’u Rwanda iri gushakisha umushoferi uherutse gukorera impanuka mu karere ka Gicumbi igahitana abantu babiri barimo umukobwa n’umusore ndetse n’undi ahita akomereka bikabije agahita atoroka .

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo humvikanye inkuru y’incamugongo y’impanuka y’imodoka yabereye mu karere ka Gicumbi yahitanye umukobwa n’umusore bari bayirimo, gusa uwari uyitwaye akibona ibibaye yahise atoroka.

ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ishami ryo mu muhanda buvuga ko buri gushakisha uruhindu umushoferi wari utwaye imodoka yakoze Iyi mpanuka yabereye  mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Cyuru, mu Murenge wa Rukomo ho mu karere ka Gicumbi .

Aya makuru y’ishakishwa ry’uyu mushoferi yanahamijwe kandi n’ Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, wahamije ko hakiri gushakishwa uwari utwaye imodoka.

aho yagize ati :  “Uwari utwaye imodoka yahise atoroka, aracyashakishwa.”Yongeyeho ko abatwara ibinyabiziga basabwa kwitonda igihe cyose bari mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.”

Iyi mpanuka abaturage bari aho bavuga ko ahanini yaba yaratewe n’umuvuduko mwinshi iyi modoka yari irimo kugenderaho dore ko yarenze umuhanda ikagwa muri metero hafi 40 mu muhanda uva i Nyagatare werekeza i Gicumbi .


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *