HomeOthers

Gicumbi : abagabo bane barakekwaho kwica umukobwa babanje kumukatakata ibice by’umubiri we 

Kuri uyu wa kane tariki ya 17 /Ukwakira ,mu Karere ka Gicumbi ,mu Murenge wa Giti , abagabo bane bakurikiranweho n’ubutabera ku cyaha cyo kwivugana umukobwa babanje kumukatakata bimwe mu bice bigize umubiri we nyuma yuko bari babanje kumureshya bamubwira ko bagiye kumugurira inzoga .

Ubushinjacyaha bo ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi busobanura ko iki cyaha aba bagabo bakurikiranweho ngo cyaba cyarakorewe ahitwa Kababito mu akagari ka Gatobotobo, Umurenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi mu kwezi gushize, tariki 20 Nzeri 2024 .

Amakuru agera kuri Daily Box atangaza ko , dosiye ikubiyemo ikirego cy’ubwicanyi cyiregwa aba bagabo yaba yarashikirijwe Urukiko Rwibanze rwa Byumba, kugirango rutangire kwiga ku bijyanye n’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ry’aba bagabo ku tariki ya 15 Ukwakira 2024, bunavuga ko aba basore bishe nyakwigendera babanje kumusaba ko bajyana mu kabari ko muri kariya gace ngo bajye ku mugurira icyo kunywa .

Ubushinjacyaha  bunasobanura neza uko ikirego giteye aho bwemeza ko aba bagabo ubwo bari bamaze kumutema apfuye, bamujugunye mu murima wari hafi aho, ari naho yaje gutoragurwa yamaze kwitaba Imana.

Gusa nkuko Radio dix ibitangaza ngo aba bagabo uko ari bane bahakana ibyaha byose baregwa gusa ariko ntibahakana ko bahuye na nyakwigendera gusa ariko kandi ntibagaraza uko batandukanye nkuko ibyavuye mu ibazwa ryabo ry’ibanze ribitangaza .

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 107 ivuga ku Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa ivuga ko Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *