HomePolitics

Gen Mubarakh Muganga yitabiriye ibiganiro bya Harare ku ruhande rw’u Rwanda

Ku Cyumweru i Harare muri Zimbabwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, yitabiriye inama yasuzumiwemo ingingo ziri ku murongo w’ibyigirirwa mu nama y’abaminisitiri bo mu miryango ya EAC na SADC iba kuri uyu wa Mbere igamije gukemura ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

Abayobozi bakuru bashinzwe umutekano baturutse mu bihugu bigize umuryango wa SADC na EAC bahuriye mu nama yabereye i Harare ku munsi wejo yateguraga iza kuba kuri uyu munsi igahuza abaminisitiri baturutse muri ibi bihugu binyamuryango bakaza kwiga ku buryo bwo kubona igisubizo cyirambye cy’umutekano muke muri DRC .

Iyi ni nama yari iyobowe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipika ya Zimbabwe , Amb .Albert Chimbindi afatanije Brig. Gen Edward Rugendo wari uhagarariye ingabo za Kenya ahanini yibanze ku gushyiraho ingamba zo gufasha , abageze mu zabukuru abagore n’abana kugera bikoresho nkenerwa mu buzima .

Iyi nama yahuje abayobozi bakuru bahagarariye umutekano bo mu bihugu binyamuryango bya EAC na SADC yibanze ahanini ku ngamba zakorwa mu kugurura umutekano n’ituze muri DRC gusa kuri uyu wa mbere inama y’abaminisitiri yo yitezweho kuza kwitsa ku gushyiraho ingamba zo kwimakaza ubufatanye mpuzamahanga mu gukemura ibibazo byugarije umugabane ndetse no gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo.

Iyi nama ibaye mu gihe hashize igihe gito ubuyobozi bw’umuryango uharanira iterambera ry’ibihugu bibarizwa mu muryango w’afurika y’amajyepfo [ SADC ] wemeje ko umwanzuro wo gukura ingabo zawo zari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse no kwimiriza imbere inzira z’ibiganiro by’amahoro .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *