Gen. Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC guhigura imihigo bagiranye

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC guhigura imihigo bagiranye bagasezerera ikipe ya Pyramids kuko ari cyo abakunzi b’Inkotanyi babategerejeho.
Uyu Muyobozi w’ Icyubahiro w’iyi lkipe y’Ingabo z’Igihugu na we yavuze ko ubuyobozi bwiteguye gukora ibyo bwabasezeranyije anabibutsa ko intsinzi ari yo ntego.
kuri wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024 ni bwo iyi kipe yahagurutse mu Rwanda yerekeza i Cairo mu Misiri inyuze i Addis Ababa n’i Dubai mbere yo kugera i Cairo.
Iyi kipe iyobowe n’Umuyobozi Col Rtd Richard Karasira, yahagurukanye abakinnyi 22 batarimo Mugiraneza Frodouard, Apam Bemol wabuze umwanya, Kwitonda Alain Bacca utaremeje abatoza ndetse na Kategeya Elie.
Mbere yo guhaguruka, Taddeo Lwanga witwaye neza ku mukino ubanza we yavuze ko byose bigishoboka kuri uyu mukino wa Pramids.
Ati: “Mu mupira w’amaguru byose biba bishoboka. Twabonye amakosa twakoze ku mukino ubanza, biradusaba kuzamura urwego no kumva inama z’abatoza ubundi tugasezerera Pyramids.”
Umukino ubanza wabaye ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro APR FC yanganyije na Pyramids igitego 1-1.
APR FC irasabwa kuzatsindira cyangwa ikanganyiriza ibirenze igitego 1-1 mu Misiri kugira ngo ibashe gukomeza mu matsinda y’iri rushanwa Nyafurika.
Kunganya ubusa ku busa ntacyo byafasha APR FC kuko igitego Pyramids FC yabonye i Kigali, kibarwa nka bibiri.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Nzeri 2024, saa mbiri z’ijoro, ku kibuga Pyramids FC yakiriraho imikino cya 30 Kamena giherereye mu Gace ka Nasr City, yubatswe n’igisirikare cya Misiri kirwanira mu kirere.

