Watch Loading...
FootballHomeSports

Gen. MK Mubarakh Muganga yageneye ubutumwa abakunzi ba APR FC!

Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC akaba Umugaba w’ingabo z’u Rwanda, General MK MUBARAKH yageneye ubutumwa abakunzi b’iyi kipe nyuma yo gutsinda Azam.

Ni nyuma y’uko abisezeranyije Intsinzi ku buryo bwizewe 110% ubwo APR FC yari imaze gutsindwa na Azam FC igitego 1-0 mu mukino ubanza mu mikino yo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Ubwo APR FC yari imaze gusezerera Azam FC iyitsinze ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro, Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen. MK Mubarakh Muganga yageneye ubundi butumwa abakunzi b’iyi kipe y’ingabo.

Ati “Bakunzi ba APR F.C, turabashimiye cyane ku intsinzi ya none mwagaragaje ko turi Intare.”

“Nanone Ingabo zanyu zaje gushyigikira Intare zabo (APR F.C) zabashimiye kimwe n’Abandi bose baje gushyigikira ikipe.”

“Ku ubuyobozi bwa APR F.C n’ Abakinnyi mwese turabashimiye byimazeyo. Muri aba agaciro. Uyu niwo mwanya wo kureba uko tunoza kurushaho, dutegura urugamba ruri imbere.”

APR F.C, Intsinzi iteka

Uyu munyacyubahiro yatangaje ibi nyuma y’uko APR FC yatsinze Azam FC ibitego 2 – 0 iyisezerera mu mikino yo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, bityo ihamya ko imvugo y’abayobozi bayo ari yo ngiro.

Ni nyuma y’aho Umuyobozi wa APR FC, Col. Richard Karasira abisezeranyije abafana, bikaba byari byanashimangiwe n’Umuyobozi w’icyubahiro wayo, Gen. MK Mubarakh Muganga.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/8/2024 ni bwo APR FC yakiriye Azam FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze mu mikino yo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Umukino watangiye Azam FC isa n’ishaka kubishya ibirori, aho yasatiriye ku munota wa mbere ariko ab’inyuma ba APR FC bihagararaho ndetse umupira bawushyira muri koroneri itagize icyo itanga.

Icyakora ibyo byasaga n’ibihagije kuri yo, kuko kuva ubwo APR FC yatangiye kwiharira umukino, ariko kurema amahirwe yabyara igitego bigasa n’ibigorana.

Ibintu byaje guhinduka ubwo ku munota wa 42, Lamine Ba yahinduraga umupira maze usanga Ruboneka Jean Bosco wari uhagaze neza imbere y’izamu, maze ahita awubonezamo abafana binaga ibicu, icyo cyari igitego cya mbere.

Ibyo ntibyari bihagije kuri APR FC yakomeje kotsa igitutu Azam FC kugeza ubwo iminota isanzwe y’igice cya mbere yarangiraga, ndetse hongerwaho iminota 6, na yo itatumye Azam FC igoheka kuko yari yashyizwe ku nkeke na APR FC kugeza ubwo Umusifuzi yayigobokaga agatanga umwanya wo kuruhuka.

Igice cya kabiri cyatangiye APR FC igishomangira ko inyotewe intsinzi, dore ko kugeza ubwo amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1 uteranyije imikino yombi.

Iyi kipe y’ingabo ariko yaje gukora ikinyuranyo ubwo Mamadou Sy yanyuraga mu rihumye ab’inyuma ba Azam FC, agera imbere y’izamu ari kumwe n’umunyezamu wenyine, ariko ntiyabasha gucenga umuzamu neza, umupira werekera kuri Mugisha Gilbert wahise awusunikira mu izamu bitamugoye cyane.

Kuba Azam FC yari izi neza ko iboneye igitego 1 muri Stade Amahoro byayongerera amahirwe yo gukomeza, byatumye ikanguka na yo yiharira umupira ariko APR FC yari ifite impamba ihagije ikomeza kwihagararaho.

Ibyo ni na ko Umutoza Darco Novic yanyuzagamo agakora impinduka ku bakinnyi.

Umukino warangiye ari ibitego 2-0, wateranye umukino ubanza n’uwo kwishyura, APR FC isezerera Azam FC ku bitego 2-1.

APR FC yakomeje mu ijonjora rikurikiyeho izahita ihura na Pyramid FC yo mu Misiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *