Gen Makenga wa M23 yemeje ko FDLR ariyo irinda Perezida Tshisekedi
Gen Sultan Makenga yatangaje ko umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wo mu 1994 wamaze kwinjirira ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo [ FARDC ] byumwihariko mu ngabo zirinda perezida Tshisekedi ndetse ko ukomeza uhabwa intwaro na leta ya Kinshasa mu buryo buhoraho .
Aya magambo , sultan Makenga yayatangarije mu kiganiro cy’imbonankubone yagiranye na Alain Destexhe wahoze ari umusenateri mu nteko inshinga amategeko y’igihugu cy’Ububiligi ku itariki ya 12 werurwe gusa kizagushyirwa ahagaragara mu ijoro ryo ku munsi wejo .
Ubwo yavugaga kuri FDLR , Gen Makenga yavuze ko FDLR yamaze kwinjira mu mashami yose y’igisirikare cya FARDC harimo no mu bajepe barinda umukuru w’igihugu Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo .
Uyu mujenerali yanavuze ko nubwo izi ngabo zihora zongeramo izindi ndetse Kongo ikanabaha n’intwaro nshya zo kurwanisha ngo uyu mutwe ntuzigera utsinda ku rugamba M23 .
Ingabo za Kongo zifatanije n’imitwe irimo wazalendo na FDLR bakomeje urugamba rwo kurwanya umutwe wa M23 wamaze kwigarurira imijyi ibiri ya Goma na Bukavu mu burasirazuba bw’iki gihugu .
Tariki ya 11 Werurwe nibwo hasohotse itangazo riturutse mu biro by’umuhuza mu biganiro bya Luanda Perezida Joao Laurenco akaba na perezida wa Angola ryashimangiraga ko impande zombi [ M23 na DRC ] zemeye kuganira ku buryo bwo guhagarika ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu .