Gatsibo : Isoko rya Ndatemwa ryabuze abakiriya kubera irya Kiramuzi na Rwagitima
Abaturage bacururiza mu isoko rya Ndatemwa ryo mu Karere ka Gatsibo barinubira kubura abakiriya kubera ko begeranye isoko rya Kiramuruzi rirema mbere y’amasaha 24 mbere yuko nabo iryabo rirema .
Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Ndatemwa bemeza ko impamvu bakomeje kubura abakiriya ari uko aya masoko yegeranye ndetse irya Kiramuruzi rikaba rirema umunsi ubanziriza uwabo bakisanga abikiriya babo bose barahashye ibyo bari bakeneye mu rya Kiramuruzi.
Isoko rya Ndatemwa n’irya Kiramuruzi biherereye mu murenge umwe wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo ndetse intera iri hagati y’aya masoko ni ntoya cyane ku buryo nta n’ibilometero bibiri birimo .
Bamwe baganiriye na Radio 10 dukesha iyi nkuru bemeje ko ahubwo muri aka gace hari amasoko asaga atatu kandi yose arema mu minsi yegeranye ndetse ngo ibi bikomeza kugwisha mu gihombo gikomeye abacuruzi.
Aho umwe witwa Beninka Emeritha yagize ati : ” Hari isoko rya Rwagitima riba kuwa 3 , Ku wa kabiri hakarema iryacu rya Ndatemwa naho ku wa mbere hakarema irya Kiramuruzi rero bigatuma nkatwe ntakintu tubona “.
Kurundi ruhande ariko Ubuyobozi bw’Akerere ka Gatsibo bugira inama aba baturage bacururiza mu isoko rya Ndatemwa yo gutekereza ku bicuruzwa bikunze kuba bitaboneka muri aya masoko yandi akaba ari byo bacuruza nk’umwihariko wabo ndetse ibi bizajya bituma abaturage baza kubahahira ku bwinshi nkuko byashimangiwe na Sekayange Jean Leonard usanzwe ari umuyobozi w’ungirije w’aka karere ushinzwe iterambere ry’Ubukungu .