HomeOthers

Gasabo : Umukozi wo rugo yiyemereye ko yishe umwana yareraga amuziza kwiyanduza

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko umwana w’imyaka 15 yiyemeye ko yahitanye ubuzima bw’umwana w’imyaka 2 yareraga nyuma yuko yagize umujinya w’umuranduranzuzi yatewe nuko yasanze uyu mwana yiyanduje bikabije akimare kumwoza .

Uyu mwana w’umuhungu uregwa kwivugana uyu mwana w’imyaka 2 yaregaga avuga ko yabitewe n’uburakari bukabije yagize nyuma yuko hari hashize igihe gito amaze kumwoza hanyuma agasanga yindanyijeho ivumbi mu buryo bukabije .

Ubwo yisobanuraga imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo , uyu mwana yavuze ko nyuma yo kubabazwa nuko uyu mwana wo mu rugo rw’aho yakoreraga akazi yiyanduje yamwegereye akamuniga byanamuviriyemo urupfu .

Ubushijacyaha buvuga ko uregwa yaburanye yemera icyaha ndetse anavuga ko yamufashe akumuniga akamukubita ku gitanda ndetse ubwo mama wa nyakwigendera yazaga yasanze umwana arimo ahumeka uwanyuma niko gukora ibishoboka byose ngo amugeze kwa muganga ariko nubundi akimara kumugezayo ahita yitaba imana .

Ku i tariki ya 27 Gashyantare nibwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko ruzasoma uru rubanza mu buryo bwa burundu nyuma yo kumva impande zombi .

Ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 /08 /2018 ryerekeye ibyaha ndetse rikanagena ibihano byabyo rivuga ko umuntu wica undi abishaka , aba akoze icyaha ndetse n’iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungu cya burundu .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *