Gasabo : Umukobwa arashinjwa kubyara agata uruhinja mu musarane

Mu karere ka Gasabo haravugwa inkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wataye umwana we yari amaze kubyara mu musarani ndetse akaba yarabifashijwemo n’umusore w’imyaka 33 wari waramuteye inda .

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo rwatangaje ko rwakiriye ikirego cy’umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 ukirikanyweho icyaha cyo kwiyicira umwana yabyaye amunigishije igitambaro hanyuma akamuta mu bwiherero .

Uyu mukobwa ukirikiranyweho gukora aya marorerwa yari atuye Mu murenge wa Ndera , Akagali ka Kibenga , Umudugudu wa Rugazi mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali , amakuru agera kuri Daily Box avuga ko uyu mukobwa iki cyaha yaba yaragikoze tariki ya 16 Gashyantare kuko tariki ya 15 hari bamwe mu baturanyi be bamubonye atwite .

Mu ibazwa rye ry’ibanze uyu mwana w’umukobwa yumvikana avuga ko atari we wajugunye uyu mwana mu musarane ahubwo ko ari uwo muhungu babyaranye wahise amuniga hanyuma amujugunyamo nyuma yuko yari amaze kubyara akamuhereza urwo ruhinja .

Uyu mukobwa kandi akomeza ashimangira ko nyuma yuko uyu musore babyaranye amaze kujugunya uyu mwana ngo yahise amwegera asa nk’umukanga amubwira ko naramuka agize uwo abibwira azamugirira nabi gusa uyu muhungu nawe kurundi ruhande yabihakanye .

Icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure uwo musore akekwaho giteganwa n’ingingo ya 14 y’itegeko No 59/2023 ryo ku wa 04 /12 /2023 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 / 08 / 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange .

Naho icyaha cyo kwihekura bombi bakekwaho giteganwa n’ingingo ya 8 y’itegeko No 059 / 2023 ryo ku wa 04 /12 /2023 rihindura itegeko No 68 /2018 ryo ku wa 30 /08 /2018 ryo ku wa 30 /08 /2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho uhamijwe iki cyaha ahabwa igifungo cya burundu .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *