HomeOthers

Gasabo : Umugore yiyemereye ko ariwe wiyiciye umwana we !

Nyuma yo kubanza kubitsemba yivuye nyuma , umugore wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro waregwaga icyaha cyo kwikora mu nda akiyicira umwana we wari ufite umwaka umwe n’igice yageze aho yemera icyaha ndetse anatanga ubusobanuro kucyamuteye gukora aya marorerwa .

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo  bwemeza ko uyu mugore akurikiranyweho icyaha cyo kwivugana umwana we yarangiza akamuta ku uburiri yaryamagaho ubundi agahita ahunga akaboko k’ubutabera .

ubushinjacyaha bwanatangaje ko icyaha aregwamo yagikoze ku itariki ya 20 z’ukwezi k’Ukwakira gusa bukacyira dosiye ye muri iki cyumweru turi kugana ku musozo icyo gihe byari tariki ya 29 /Ukwakira /2024 .

Ubushinjacyaha bwemeje aya makuru ko yo uyu mugore ari we wivaniye urubyaro rwe mu isi y’abazima gusa bunavuga ko yabanje gusa nkaho acisha ibintu hirya no hino mu rwego rwo gukwepa icyaha .

Aho ubushinjacyaha bwagize buti :  “Yabanje kuvuga ko umugabo we ari we wishe uwo mwana amukubise ku gikuta, ariko nyuma aza kwemera ko ari we wamwishe amunize.

“Avuga ko intandaro y’urupfu rw’uyu mwana ari amakimbirane yo mu muryango kuko yabikoze agira ngo ababaze umugabo we.”

Uyu mugore wari utuye mu Mudugudu wa Mbabe, Akagari ka Mbabe, Umurenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro ,Nyuma yuko dosiye ye igejejwe mu bushinjacyaha, biteganyijwe ko buzayiregera Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, kugira ngo aburanishwe ku cyaha cy’ubwicanyi bukozwe ku bushake.

Itegeko rivuga ko icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, hashingiwe ku Ngingo ya 107 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *