Gasabo : Umugabo akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umwanditsi w’urukiko
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwatangaje ko bwakiriye dosiye iregwamo umugabo wakubise Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo aramukomeretsa cyane.
Ibyo byabaye tariki ya 27 Gashyantare 2025 ku Rukiko rw’Ibanze rwa gasabo ruherereye mu mudugudu wa Rugero, akagali ka Kibagabaga, umurenge wa Kimironko, mu karere ka Gasabo ubwo uyu muturage yari aje gukurikirana iby’urubanza rwe.
Uregwa akaba yaratambutse ku bandi bantu bari baje kwaka service, yegera umwanditsi w’Urukiko wakiraga abantu; afata imbago y’igiti n’amaboko abiri, ayikubita imashini yari ku meza (laptop) irameneka; arongera abangura imbago ayikubita uwo mwanditsi mu musaya, iya gatatu ayimukubita mu mutwe, avuga ngo reka amwice, abantu bari aho bahita bamufata.
Uregwa akurikiranyweho ibyaha bibiri:
1. Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, icyaha giteganywa n’ ingingo ya 21 na 107 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
2. Kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, icyaha giteganywa n’ ingingo ya 186 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.