Watch Loading...
HomeOthers

Gasabo : Ubushinjacyaha bwareze umugabo wishe umwana w’umukobwa nyuma yo kumusambanya

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 / Mutarama / 2025 ,Ubushinjacyaha Ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwagejeje imbere y’Urukiko dosiye y’umugabo w’imyaka 47 wishe umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko nyuma yo kumusambanya.

Icyaha uyu mugabo akurikiranyweho cyabereye mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Rugando, umurenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Bugesera ku itariki ya 15 Ukuboza 2024.

Biravugwa ko uwo munsi, uregwa yasambanyije umwana w’umukobwa, nyuma amunigisha ikiziriko aramwica acukura mu cyumba cy’inzu yari acumbitsemo amutabamo nawe ahita ahungira iwabo mu Karere ka Gisagara .

Nyuma yo gukora ubwo bwicanyi, uyu mugabo yahise ahunga ajya mu Karere ka Gisagara, ariko ararebwa ndetse abashakishwa kugeza ubwo afashwe.

Uregwa yemeye icyaha kandi yagaragaje agahinda, asaba imbabazi ku byo yakoze. Ubusanzwe igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda giteganya ibihano bitandukanye ku muntu wahamijwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ubushinjacyaha bukaba bwasabye urukiko gukurikiza amategeko, aho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake giteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018.

Imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko guca burundu ingeso yo gusambanya no gufata abana ku ngufu ari inzira ndende isaba kwigisha abato n’abakuru amasomo yerekeye ku buzima bw’imyororekere.

Aya masomo kandi akwiye guhabwa n’abana mu byiciro bitewe n’imyaka y’ubukure buri wese akagenerwa uburyo akwiye kuganirizwa ngo bimuteguremo umuntu w’ejo hazaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *