Gary Neville, wahoze ari myugariro wa Manchester United n’u Bwongereza, yatangaje ko yaciwe kwinjira kuri stade ya Nottingham Forest (City Ground) ku mukino wa nyuma wa shampiyona ya Premier League bazahuriramo na Chelsea ku cyumweru.
Neville, usanzwe ari umusesenguzi kuri Sky Sports, yavuze ko yabwiwe n’itangazamakuru rikorana na Sky Sports ko Forest “yamwangiye uburenganzira bwo gutara amakuru no gutanga ibisobanuro nk’umusesenguzi w’umukino”. Yabinyujije kuri Instagram, avuga ko “nta kundi yabigenza uretse kureka kujya kuri uwo mukino”.
Ibi byakurikiye amagambo Neville yavuze kuri nyir’ikipe ya Nottingham Forest, Evangelos Marinakis, nyuma y’uko uyu nyiri ikipe yinjiye mu kibuga akaganira n’umutoza Nuno Espirito Santo nyuma yo kunganya na Leicester City ibitego 2-2.
Icyo gihe Neville yanditse kuri X (Twitter) ati: “Ni agasuzuguro gakabije kasabitse nyiri Forest kugera naho asuzugurira umutoza Nuno mu ruhame , nge ntekereza yakabaye yegura icyo gihe. Bafana, Bakinnyi n’umutoza ibi ntibabikwiriye nta gato .”
Nyuma yah o Forest yahakanye aya makuru ya Neville ndetse yemeza ko ibiganiro bya Marinakis n’umutoza bitari bishingiye ku kutumvikana ku musaruro w’ikipe ku mpande zombi , ahubwo ko byatewe n’ubwoba uyu muherwe yatewe n’uko rutahizamu Taiwo Awoniyi yakomeje gukina kandi yari yavunitse bikomeye, bikaza kurangira ajyanywe mu bitaro yababaye cyane.
Neville yakomeje agira ati: “Mu myaka 14 maze muri uyu mwuga, sinari bwigere mvutswa uburenganzira bwo gutara amakuru ku mukino. Nubwo bafite uburenganzira bwo guhitamo abo bemera kwinjira kuri stade yabo, ibi ni ibimenyetso by’ibibazo bimaze umwaka muri iyo kipe.”
Forest iri ku mwanya wa karindwi, ishobora kubona itike ya Champions League nibitsinda Chelsea.

Neville yasoreje agira ati: “Birababaje ko ikipe ikomeye nka Nottingham Forest yageze aho ifata umwanzuro nk’uyu. Nifurije abatoza, abakinnyi n’abafana amahirwe masa mu rugendo rwabo rwo gushaka itike ya Champions League.”