Gabriel Magalhães afashije Arsenal gutwara amanota atatu imbere ya spurs

Ikipe ya Arsenal imaze gutsinda ikipe ya Tottenham Hotspur igitego kimwe ku ubusa mu mukino wahuzaga aya makipe wo ku mu munsi wa kane wa shampiyona y’abongereza English Premier League waberega kuri sitade ya Tottenham Hotspur Stadium.
Uyu mukino wari witezwe n’abatari bake ndetse wari wanateje ururondogoro mu batari bake bijyanye nuko ikipe ya Arsenal yari ifite ibibazo byinshi by’abakinnyi bayo kandi wavuga ko ari inkingi za mwamba ndetse bari banayifatiye runini abo barimo nka Kapiteni wayo Martin Ødegaard wari waragize ikibazo k’imvune ikomeye cyane ubwo yari muri ekipe y’igihugu ye ya Noruveje .
Abandi baburaga kuri uyu mukino barimo nka Declan Rice wari warahawe ikarita y’umutuku k’umukino wa Brighton and Hove Albion byavugaga ko yagombaga kutaza kuba yaza kugaragara kuri uyu mukino , ndetse n’abandi barimo Mikel Merino ,Riccardo Calafiori ,Oleksandr Zinchenko ,Kieran Tierney na Takehiro Tomiyasu .
Gusa nanone Kurundi ruhande rwa Spurs abarimo Yves Bissouma na Richarlison de Andrade bakunze kwita Richarlison nabo ntibari bahari ku uruhande rwa Ange Postecoglou.
Uyu mukino wari wayobowe n’umunya – Australia witwa Jarred Gillett ndetse wanitwaye neza cyane muri uyu mukino dore ko utari woroshye habe na gato kuko wabonetsemo amakosa makumyabiri na atatu ndetse amakarita y’umuhondo agera k’umunani yerekwa abakinnyi ku mpande zombi.
Ange Postecoglou nubwo yari afite imvune zitari nke yahisemo gukoresha abarimo Vicario; Porro, Romero, van de Ven, Udogie; Bentancur, Maddison, Kulusevski; Johnson, Solanke na Son wari Kapiteni , mugihe abarimo Forster, Spence, Davies, Dragusin, Gray, Sarr, Bergvall, Odobert na Werner aribo bagombaga kuvamo ababasimbura
Naho Mikel Arteta yari yabanjemo abarimo Raya; White, Saliba, Gabriel, Timber; Jorginho (c), Partey, Havertz; Saka, Trossard na Martinelli , bagombaga gusimburwa na Neto, Kiwior, Heaven, Lewis-Skelly, Kacurri, Kabia, Nwaneri, Sterling na Jesus.
Ni umukino waranzwe n’amakarita menshi y’umuhondo byajyanaga no gushondana hagati y’abakinnyi by’umwihariko mu ntangiriro z’igice cya mbere byanashobora kuvamo yuko abarimo Destiny Udogie banahabwa ikarita itukura bagasohoka mu kibuga ,dore ko nko kuruhande rwa Spurs abarimo ,D. Udogie ,R. Bentancur ,G. Vicario ,D. Kulusevski na M. v. de Ven beretswe amakarita y’umuhondo ku ikubitiro.
Gusa nyuma ikipe ya Spurs yakomeje guhusha uburyo bwinshi by’umwihariko kuruhande rwa Brenan Johnson bwanashoboraga no kubyara igitego ariko ubwugarizi bwarimo William Saliba na Gabriel Magalhães bukomeza kubera ibamba ab’imbere ba Spurs.
Igitego cyaje gutandukanya impande zombi cyabonetse hagati mu gice cya kabiri nko ku umunota wa mirongo itandatu na kane hafi na gatanu, ku umupira wari uvuye muri Koruneri watewe neza na Bukayo Ayoyinka Temidayo Saka maze uwitwa Gabriel dos Santos Magalhães awutereka ku umutwe ku buryo umutaliyani Guglielmo Vicario wari uri mu izamu rya Spurs atamenye uko byagenze ngo umupira winage mu urucundura.
Umukino warangiye gutyo abarashi batahanye amanota atatu binabashyira ku umwanya wa kabiri n’amanota icumi n’ikinyuranyo k’ibitego bitanu bizigamye ku urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’abongereza [ENGLISH PREMIER LEAGUE ].
