Full Report: Uko inteko rusange ya Rayon Sports yagenze, abatowe mu byiciro bitandukanye

Kuri uyu wa gatanda tariki ya 16 Ugushyingo 2024, mu Nzove habereye inteko rusange y’abanyamuryango ba Rayon Sports ahatorewe na perezida mushya w’umuryango wa Rayon Sports bwana Thadée TWAGIRAYEZU asimbuye Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle.
Hari hashize iminsi uyu munsi utegerejwe nyuma yiyegura rya Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle wari umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports(perezida w’ikipe ya Rayon Sports) akaba yareguye mu kwezi kwa 09/2024 ku mpamvu z’uburwayi nk’uko byatangajwe ko arizo mpamvu yatanze, akaba kandi yari agiye kuzuza hafi imyaka ine ayobora iyi kipe(Umuryango) dore ko yari yaratowe tariki 24 Ukwakira 2020.
Dore bimwe mu byagombaga kuganirwaho muri iyi nteko rusange y’abanyamuryango ba Rayon Sports yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024
- Kurebera hamwe ishusho y’amakipe agize umuryango wa Rayon Sports n’ukuvuga Rayon Sports y’abagabo n’iy’abagore.
- Kureberahamwe imyenda aya makipe afite urenga 350M arimo ahanini imishahara na recruitment ku bakinnyi bashya(muri Rayon Sports y’abagabo n’iy’abagore) .
- Kwemeza ishingwa rya Rayon Sports LTD.
- Iyi Ltd niyo izasigarana ibikorwa byo gucunga umunsi ku munsi Rayon Sports FC, umuryango ukareberera ibikorwa muri rusange.
- Guhindura amategeko akajyana n’itegeko rivuguruye rya RGB ryo muri Kanama , 2024 (Itegeko shingiro rishya).
- Amatora y’abagize komite nyobozi ya Association Rayon Sports, abazayobora Ltd ishingwa, abagize inama nk’uru y’umuryango (batanu).
Uku niko abantu bagiye bashyirwa mu myanya n’igikorwa cy’amatora ku girango bazafashe iyi kipe y’abafana batari bake mu Rwanda.
1.Paul MUVUNYI yatorewe kuba perezida w’URWEGO RW’IKIRENGA (Supreme organ) rw’umuryango wa Rayon Sports. yatowe ku majwi 100%.
2. Dr Emile RWAGACONDO yatorewe kuba visi perezida w’URWEGO RW’IKIRENGA (Supreme organ) rw’umuryango wa Rayon Sports. yatowe ku majwi 100%.
3. Abdallah MURENZI yatorewe kuba umunyamabanga w’URWEGO RW’IKIRENGA (Supreme organ) rw’umuryango wa Rayon Sports. yatowe ku majwi 100%.
4. Paul RUHAMYAMBUGA, Charles NGARAMBE, Theogene NTAMPAKA, Sadate MUNYAKAZI, Jean Fidele UWAYEZU na Valens MUNYABAGISHA batorewe kuba abajyanama muri Komite y’URWEGO RW’IKIRENGA (Supreme organ) rw’umuryango wa Rayon Sports.
5. Thadée TWAGIRAYEZU yatorewe kuba Perezida w’umuryango wa Rayon Sports asimbuye Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle
6. Prosper MUHIRWA yatorewe kuba Visi Perezida w’umuryango wa Rayon Sport .
7. Aimable Roger NGOGA yatorewe kuba Visi Perezida wa kabiri w’umuryango wa Rayon Sports.
8. Patrick RUKUNDO yatorewe kuba umubitsi muri komite y’umuryango wa Rayon Sports.
9. Chance Denys GACINYA yatorewe kuba umujyana muri komite y’umuryango wa Rayon Sports.
Iyi komite igiye kuyobora Rayon Sports mu gihe kingana n’imyaka ine bivuze ko izageza mu mwaka wa 2028 , ikaba ifite urugamba rwo guha igikombe cya shampiyona Rayon Sports iheruka mu myaka itanu ishize.