Home

Full Report: Uko imikino yo gushaka tike ya AFCON 2025 ihagaze abafite amahirwe n’ababonye amatike

Nyuma yo gutsindira ikipe y’igihugu ya Uganda i Kampala ibitego bibiri ku busa, Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo yahise iyobora itsinda D by’agateganyo.

Nubwo amakipe yombi yagiye kwinjira mu mukino yaramaze kwizera itike iyajyana mu mikino y’igikombe cy’Afurika 2025 kizabera muri Morocco, urugamba rwo guhatanira uyobora itsinda rwo, rwari rukomeje.

Ubwo igihugu cya Congo Brazzaville cyatsindwaga bitunguranye na Sudani y’Epfo byahise biha itike ntakuka ibihugu bya Uganda na Afurika y’Epfo gusa, mbere y’umukino umutoza Hugo Broos utoza Afurika y’Epfo yumvikanye yishongora kuri mugenzi we Paul Put utoza Uganda dore ko, yaboneyeho no kumwibutsa ko, bose baturuka mu Bubiligi.

Mu mukino ubanza ubwo, Uganda yanganyirizaga na Afurika y’Epfo iwayo abafana bararakaye cyane maze bahiga kuzayitsindira i Kampala, ibintu baraye bagezeho.

Mu yindi mikino yaraye ibaye yo guhatanira kujya mu gikombe cy’Afurika, mu itsinda I ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yanganyije na Kenya, byahise biha amahirwe ibihugu bya Cameroon na Zimbabwe yo kubona itike, ni mu gihe mu itsinda A Comoros yatsindiye Gambia iwayo maze Comoros ihita ibona itike, mu itsinda B Morocco yasanze Gabon iwayo iyinyagira ibitego 5-1, mu itsinda C Botswana yanganyije na Mauritania mu gihe Misiri yo, yaguye miswi n’ikipe ya Cape Verde bikomeza kongerera amahirwe Botswana ishaka gusubira muri iyi mikino ku nshuro ya kabiri dore ko, iherukayo mu 2012.

Abanya-Morocco nyuma yo gutsindira Gabon iwayo ibitego bitanu kuri kimwe.

Mu itsinda F Angola yanganyije na Ghana byahise bishimangira ko, igihugu cya Ghana kitazitabira imikino y’igikombe cy’Afurika ibintu byaherukaga mu myaka 20 ishize, ubwo batsindwaga n’Amavubi i Kigali,mu itsinda G ari naryo rya nyuma ryaraye rikinnye, ikipe ya Zambia yaraye itsindiye Ivory Coast i Lusaka muri Zambia, gusa iyi ntsinzwi nta kintu kinini yangije kuko, ikipe ya Ivory coast yinjiye mu mukino yizeye itike.

ikipe y’igihugu ya Zambia yaraye ikatishije itike nyuma yo gutsinda Ivory Coast

Biteganyijwe ko, uyu munsi hakinwa imikino mu itsinda H, aho igihugu cya Ethiopia cyakira Tanzania naho Guinea ikakira Repubulika ihatanira Demokarasi ya Congo

Angola ya Gilberto yongeye kubabaza Ghana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *