FootballHomeSports

Full Report: Manchester City imikino 12 intsinzi imwe, Pep Guardiola bikomeje kwanga

Ikipe ya Aston Villa yisengereye ikipe ya Manchester City, iyi kipe y’Umunya Esipanye Pep Guardiola ikomeza kujya aharindimuka nyuma y’imyaka ine y’i kurikiranya itwara shampiyona y’u Bwongereza “Premier League.”

Wari umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’Ubwongereza, Manchester City ya giye kuwukina imaze iminsi yitwara nabi cyane dore ko yari imaze gukina imikino 11 mu marushanwa yose ibonyemo intsinzi imwe yo nyine yabonye ku mukino wa Nottingham Forest F.C.

Ku rundi ruhande ikipe ya Aston Villa nayo nti yari imeze neza kuko yari imaze kubura amanota atatu inshuro ishatu mu mikino itanu iheruka ya shampiyona y’Ubwongereza “Premier League.”

Nti byatinze kubera ko umurego Manchester City bayatakanaga byagaragaraga ko igitego kiri hafi, ku munota wa 16 w’umukino Jhon Durán yahise atsinda igitego cya mbere ku mupira yahawe na Morgan Rogers nawe yari acomekewe na Youri Tielemans maze uyu musore ukomoka mu gihugu cya Colombia ishyiramo igitego cya mbere .

Igice cya mbere cyarangiye ari kimwe cya Unai Emery ku busa bwa Manchester City, ubwo icyari gikurikiye ni ugushaka uburyo bwo kwishyura mu gice cya kabiri kuri Pep Guardiola.

Gusa nk’uko biri kugaragara iyi kipe iri hasi yananiwe kwishyura igitego ahubwo batsindwa n’igitego cya kabiri ku munota wa 65′ cya Morgan Rogers ku mupira yahawe na John McGinn.

Ibi byashyize ahabi Manchester City nubwo yabonye igitego cyo kwishyura cya Phil Foden kikaba ni cya mbere cye muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025 wa Premiere League.

Nyuma yo gutsinda umukino umwe mu mikino 12 mu marushanwa yose kuri ubu Pep Guardiola na Manchester City ye bari ku mwanya wa 6 na amanota 27 gusa uyu mwanya bawukurwaho na A.F.C. Bournemouth iri ku mwanya wa 7 na amanota 25 igihe icyari cyo cyose yatsinda Mancheste United. Ikipe ya Aston Villa yo ubu ifite umwanya wa 5 na amanota 28.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *