Frank Lampard ku ruhembe rw’iburyo rw’abagomba kuvamo utoza ikipe ya Coventery City

Umwongereza Frank Lampard akomeje kuyobora urutonde rw’abatoza bashobora kuvamo uza kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Coventry city usimbura Mark Robins uherutse kwerekwa imiryango ku tariki ya karindwi /Ugushyingo.

Uyu wahoze ari rurangiranwa mu ikipe ya chelsea ndetse no mu ikipe y’igihugu y’Abongereza izwi nk’intare eshatu bivugwa ko ari mu bimbere bakomeje kuza mu ntekerezo z’umuherwe w’iyi ikipe witwa Doug King  ku kuba yatoza iyi ikipe ndetse bikaba binateganijwe ko agomba guhita atangazwa mu mpera z’iki cyumweru nta gihindutse nkuko iki kinyamakuru Daily Mirror cyabyutse kibitangaza.

Robins ugiye gusimburwa n’abarimo Lampard yari amaze imyaka igera kuri irindwi atoza aba banyamujyi bo mu mujyi wa Coventry , anayifasha kuyizamura mu kiciro cya kabiri ayivanye mu cyo wagereranya n’ikiciro cya kane cya shampiyona y’ Ubwongereza sibyo gusa kuko Coventry city ubwo yari mu maboko ya Robins yagarukiye ku murongo wa nyuma winjira muri Premier League nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa kamarampaka mu mwaka w’imikino ushize .

Coventry city ikunzwe kwitirirwa ubururu bw’ikirere yifuza umutoza wifitemo ikijyanye n’imikinire y’abongereza ibi binakomeza kuzamurira amahirwe uwitwa Frank Lampard ukunzwe gutazirwa akazina ka ‘ Super Frankie ‘ bijyanye nuko ari umwe mu bumva neza ubu bwoko bw’imikinire kuburyo ntagihindutse rwose ashobora guhita atangazwa nyuma y’inama igomba kuba hagati ya nyir’ikipe n’umuyobozi ushinzwe imikorere Dr Claire-Marie Roberts n’umuyobozi ushinzwe gushaka abakozi Dean Austin.

Frank Lampard wagiye uhabwa amahirwe menshi yo gutoza amakipe yo ku rwego rwo hejuru yo mu gihugu cy’ubwongereza ariko ntibimuhire nyuma yo kuva mu ikipe ya Chelsea agize umwanya wa gatatu anayihaye itike yo kwitabira Champions League iri no mu bihe itari yemerewe kugura abandi bakinnyi , uyu mutoza yahise agarurwa nyuma y’igenda rya Grahm Potter maze yenda kuyimanura mu kiciro cya kabiri ubwo yakoraga nk’umutoza w’umusigire , uyu mwongereza kandi yanaciye mu ikipe ya Everton gusa nabwo ntibyamuhiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *