HomePolitics

France : Hakomeje kwamaganwa igitaramo cy’umukongomani kizaba ku itariki yo gutangira icyunamo

Umuyobozi w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, Anne Hidalgo, yagaragaje ko adashyigikiye igitaramo cy’Umunyekongo, Maître Gims, giteganyijwe ku wa 7 Mata 2025, itariki u Rwanda ruzatangiriraho Icyunamo cy’iminsi 7 n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igitaramo uyu Munyekongo yemeje  ko ngo kigamije gushyigikira abana bagizweho ingaruka n’intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Congo.

Iki gitaramo kandi cyamaganiwe kure n’umuryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa, basanga ari inzira yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umunyamategeko w’Umunyarwanda uba mu Bufaransa, Me Richard Gisagara yatangaje ko umuyobozi w’Umujyi wa Paris na we ashyigikiye ko icyo gitaramo gihagarikwa ariko ko ijambo rya nyuma ngo rifitwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Paris.

Basanga kandi gushyira icyo gitaramo ku ya 7 Mata, takili Isi yose yifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ibikorwa bigamije gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu minsi ishize kandi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryasabye ko hasubikwa igitaramo bivugwa cyateguwe kugira ngo hakusanywe inkunga izahabwa iri shami mu rwego rwo gufasha abana b’Abanye-Congo bagizweho ingaruka n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Iki gitaramo cyari cyateguwe n’umuhanzi w’Umunye-Congo, Gandhi Alimasi Djuna usanzwe uzwi ho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuvugizi wa UNICEF, Nidhi Joshi, yasobanuye ko basabye abateguye iki gitaramo kugihagarika kuko tariki 7 Mata kizabera, ihura n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *