France : Donald Trump ategerejewe mu muhango wo Gufungura Kiliziya ya “Notre-Dame”
Daily Box , i Paris , Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko azitabira imihango yo gufungura ku mugaragaro Kiliziya ya “Notre-Dame” i Paris, mu Bufaransa, uteganijwe kuba mu mpera z’iki cyumweru.
Iyi ni inshuro ya mbere nyuma y’aho iyo katederali y’ifatwa nk’imwe mu zibumbatiye amateka ya Kiliziya Gatolika itwitswe mu 2019, igatwikwa n’inkongi y’umuriro ikomeye, ibi byanababaje Isi yose kubera amateka yayo n’ubusugire bwayo.
Trump, wari Perezida wa Amerika mu gihe cya icyo gitero cy’inkongi, yabanje kugaragaza agahinda ku mbuga nkoranyambaga ubwo inkongi yabaga.
Icyo gihe Donald Trump yanditse ati: “Mbega ishyano!” Yagize kandi ati: “Iyi ni katederali ifite amateka yihariye, kandi byatumye n’umutima wanjye ugira agahinda. Nifurije abatuye Paris n’Abafaransa bose kuba basubira mu nyubako nk’iyi, itanga ikizere n’ubwumvikane.”
Mu mihango yo gufungura katederali ya “Notre-Dame” ku mugaragaro, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, azakira abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi barenga 50, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Parisien.
Iyi mihango iteganyijwe kuba mu mpera z’iki cyumweru, ikaba izaba ikomeye mu rwego rw’ubukerarugendo ndetse no ku rwego rw’amateka y’iyubakwa ry’iyi katederali, nyuma y’imyaka itanu y’imirimo yo gusana inyubako .
Katederali ya “Notre-Dame” ni imwe mu nyubako zihenze kandi zifite amateka akomeye mu Bufaransa no mu muryango wa Kiliziya Gatolika. Inkongi yabaye mu 2019 yatewe n’umuriro , ukaba warashegeshe cyane igice kinini cy’inyubako, ariko abahanga baje gukora uko bashoboye ngo basubirane igishushanyo mbonera cy’iyi katederali.
Ku rundi ruhande, Papa Fransisiko, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yatangaje ko atazitabira uwo muhango, akaba avuga ko yifuriza abafaransa n’abandi bose kugira ibyishimo mu gihe k’iki gikorwa cy’amateka, ariko ko adashobora kuboneka kubera gahunda zindi z’imirimo ye y’agateganyo.
Abayobozi b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bakomeje kugaragaza impungenge ku bijyanye n’ubufatanye mu muryango w’ubutabarane wa OTAN (Organisation du Traité de l’Atlantique Nord), ku gihe Perezida Trump azaba ari i Paris.
Ibi bibazo byatewe n’impinduka mu miyoborere y’igihugu cy’Amerika muri manda ya mbere ya Trump, aho yagiye akurikiza politiki zimwe zitumvikana neza ku rwego rw’imiryango mpuzamahanga, harimo no gukemura ibibazo by’ubutwererane muri OTAN.