FLASH BACK – “FRATERNITÉ, EGALITÉ, STUPIDITÉ “: amagambo Materazzi yabwiye Zidane nyuma yo kumutera umutwe !

Ikubitwa ry’umutwe mu gatuza k’Umutaliyani Marco Materazzi, bikozwe na Zinedine Zidane, ni kimwe mu bikorwa bigayitse bizahora byandikwa mu mateka y’umupira w’amaguru. Bikaba akarusho iyo havugwa imikino y’igikombe cy’isi.

Hari ku italiki ya 9, Nyakanga muri 2006, ubwo isi yose yari ihanze amaso ibihangange bibiri byari bigiye guhurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyakirwaga n’igihugu cy’Ubudage. Kimwe mu bikorwa byaranze uyu mukino, harimo ikubitwa ry’umutwe mu gatuza ka Materazzi, bikozwe na Zidane, wari kapiteni w’Ubufaransa icyo gihe, ni igikorwa cyavuzwe ndetse kibishya n’intsinzi y’Abataliyani, dore ko cyihariye imitwe y’inkuru mu binyamakuru bitandukanye bya siporo ku mugabane w’Uburayi.

Uyu munsi, twaguteguriye inkuru ivuga ku magambo Marco Materazzi, yabwiye Zidane, yaje no kumutera umujinya watumye amutera umutwe mu gatuza. Ni inkuru yakozwe hifashishijwe ibitabo bitandukanye, ikibiyoboye ibindi kikaba icyitwa “THE ESPN WORD CUP COMPANION” gikubiyemo amagambo avuga ati, “Buri kimwe ushaka kumenya ku irushanwa rya mbere ry’imikino rikomeye ku isi”.

Zinedine Zidane,wari wamaze gutangaza ko umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2006, wari uwa nyuma akinnye, yaburaga iminota 10, ngo asezerane icyubahiro nkumwe mu ntiti ruhago yagize mu mateka y’igikombe cy’isi.

Nubwo umutaliyani Marco Materazzi, ari umwe mu bazwiho kugira amagambo ashotorana mu kibuga‌, ibyo ntibyitaweho ahubwo harebwe Zidane utarashoboye kwihangana ngo agere kure ahubwo akavoma ayo hafi.

Haba Zidane, cyangwa Materazzi, nta n’umwe wagize icyo avuga mu byumweru byakurikiye ibyatumye ibinyamakuru byinshi byifashisha abahamya ndetse n’abasesenguzi ngo bashyireho akabo.

Mu byavuye mu bushakashatsi hagaragara amwe mu magambo ashotorana Zinedine Zidane, yabwiwe aho humvikanamo imirongo itatu igira iti: “Uri umwana w’icyihebe!”. Aha Materazzi yavugaga kuri nyina wa Zidane ukomoka muri Algeria, yarongeye amushotora agira ati, ” Byanshimisha umpaye mushiki wawe w’indaya”, nkaho ibyo bitari bihagije Materazzi, yongeye gukoza agati mu bwonko bwa Zidane “Zizou” ubwo yamubwiraga ko, “ari umuhungu wa (Harkis)!” Harkis bigasonanura abanya-Algeria bakomoka ku barwanaga ku ruhande rw’Abafaransa mu gihe cy’intambara y’Ubwigenge.

Nyuma y’ibyavuye mu bushakashatsi, Zidane yakomeje kugenda abazwa ibyo yabwiwe gusa akomeza kuryumaho, maze akagira ati: ” nabwiwe amagambo akomeye” yerekeye mushiki wanjye na Mama umbyara”, ndetse yongeraho ko, “we ari umuntu w’umugabo kandi hari igihe amagambo agoranye kumvikana kurusha ibikorwa.”

Mu gusubiza, Materazzi, yavuze ko ntakintu nakimwe kerekeye nyina wa Zizou, yigeza avuga agahamya ko kuri we umubyeyi w’umugore ari umuntu wo kubahwa cyane. Abajijwe ku byerekeye iterabwoba n’ibyihebe Materazzi, yavuze ko ijambo iterabwoba atarizi kuko we ari ‘injiji’ ndetse avuga ko kuri we uwo yagafashe nk’umuterabwoba ari akana ke k’agakobwa kari gafite amezi 10.

Nubwo cyari igikorwa kigayitse, intambara ya Zidane na Materazzi yasize hakozwe indirimbo, ibitabo ndetse n’amakinamico menshi kugeza ubwo Materazzi, yagiraga icyo abivugaho nyuma y’amezi abiri gusa iki gikorwa kibaye.

Mu mukino Ubufaransa bwongeye guhuramo n’Ubutaliyani mu gushakisha itike yo gukina imikino ya Euro muri 2008.
Nta n’umwe wabashije gukina hagati y’aba babiri, dore ko Zidane, yari yarasezeye mu gihe Materazzi, we yari akiri mu bihano yahawe kubera ubushotoranyi.

Mu kuvuga Materazzi, yashyizeho umucyo maze avuga ko ibyabaye ari ibisanzwe mu muco w’umupira mu Butaliyani aho hakoreshwa amagambo mu gushotora bamwe mu bakinnyi bakomeye baba bari mu bahanganye, ndetse yemeza ko we ubwe yibwiriye Zidane amagambo agira ati, ” nakishimira guhura na mushiki wawe w’indaya.”

Mu gisa nko gushotora Abafaransa, ndetse n’abakunzi ba Zidane, muri rusange Materazzi, yahise atangira umushinga wo kwandika igitabo kivuga ku magambo arenga 249 ashotorana yakabaye yaravuze kiriya gihe.

Igikorwa cyo gutera umutwe Materazzi, kuri finali y’igikombe cy’isi cya 2006, kibukwa cyane kurenza ibikorwa bimwe na bimwe byaranze uyu mukino birimo penaliti ishimishije yatewe na Zidane, ndetse n’igitego cy’umutwe wa Materazzi, cyazaga cyishyura, ntiwavuga ibi Kandi, ngo ugende utavuze kuri penaliti y’intsinzi yinjijwe neza na Fabio Grosso, nyuma y’iyari yatewe umutambiko na David Trezeguet, wasaga nk’uharuriye inzira y’igikombe Abataliyani, bandikishaga inyenyeri ya 4, ku mipira basanzwe bakinana mu kibuga.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *