Watch Loading...
HomeOthersSports

Fine FM yabonye abanyamakuru bashya bagomba gusimbura abarimo Sam Karenz, Kazungu na Ricard basezeye

Abanyamakuru bakomeye muri ruhago nyarwanda Mihigo Saddam na Niyibizi Aimé bamaze kwerekeza kuri Fine FM Rwanda mu kiganiro Urukiko rw’ubujurire rw’imikino.

Hashize iminsi mike bamwe mu banyamakuru b’ingenzi muri iki kiganiro basezeye kuri iyi Radio abo ni Sam Karenzi wari na Station Manager ndetse n’umuyobozi w’asiporo kuri iyi Radio, Kazungu Claver wari umaze iminsi mike ahageze, ndetse na Ishimwe Ricard wayoboraga ikiganiro (Moderator).

Nyuma yaho umwe mu basigaye muri iki kiganiro Muramira Regis yari yabigarutseho ko hari abandi banyamakuru cyangwa abacamanza nk’uko babita muri iki kiganiro bagomba kuza kugirango ikiganiro gikomeze kandi gifite umwimerere.

Niyibizi Aimé ntago ari ubwambere agiye gukorera iyi Radio ndetse no muri iki kiganiro kubera ko mbere y’uko ajya kuri City Radio yakoreraga ubu, uyu munyamakuru kandi yakoreye ikigo cy’itangazamakuru cy’u Rwanda ‘RBA’ Radio y’ayo y’abaturage ya Rusizi.

Mu gihe Mihigo Saddam we ari ubwambere agiye kumvikana muri iki kiganiro gusa afite inararibonye mu itangazamakuru ndetse no muri ruhago y’u Rwanda cyane ko iki kiganiro cyibanda ku makuru y’u Rwanda.

Uyu munyamakuru yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nk’umunyamakuru w’imikino nka InyaRwanda, RadioTV10 Rwanda, BTN TV Rwanda, Isango Star, ubu akaba yari umunyamakuru wa Umwezi Fm ivugira kuri 95.3.

Nyuma y’uko Sam Karenzi, Kazungu Claver na Ishimwe Ricard basezeye, ikiganiro cyari kimaze iminsi gikorwamo n’abandi banyamakuru b’iyi Radio bakundaga kumvikana mu biganiro bivuga ku makuru yo ku Mugabane w’i Burayi , Mutsindarwejo Jolie na Niyonkuru Frank bafatanyaga n’abari basanzwe muri iki kiganiro aribo Muramira Regis na Samila.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *