Ubwami bw’Abongereza bwemerewe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) guhatana bwonyine mu kuzakira igikombe cy’isi cy’abagore giteganyijwe muri 2035, ndetse hakaba hahise hemezwa ko ibihugu bya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Mexique nabyo bishobora kwihuza mu guhatanira kwakira irushanwa nkiryo muri 2031.
Ubwo habaga inama ya 49, y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’uburayi (UEFA), perezida wa FIFA Gianni Infantino yatangaje ko ishyirahamwe ayoboye ryari rifite ubusabe bumwe bwo nyine ku mwanya wo guhatanira kwakira amarushanwa abiri yo muri 2031 na 2035. Ni mu gihe kandi biteganyijwe ko igikombe cy’isi cy’abagore cyo muri 2027 kigomba kuzabera mu gihugu cya Brazil.
“Navuga ko kugeza ubu twari tumaze kwakira ibaruwa imwe idusaba kwakira imikino yo muri 203, ndetse n’indi imwe yo muri 2035,” mu ijambo yagezaga ku bitabiriye iyo nama yaberaga mu mujyi wa Belgrade, Infantino yakomeje agira ati: “Ku mikino yo muri 2031, twakiriye ubusabe bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika aho ishobora kwifatanya n’ibindi bihugu bitandukanye byo muri (CONCACAF), mu gihe ku mikino yo muri 2035 ho, twakiriye ubusabe bw’ibihugu byo ku mugabane w’uburayi.
“Ubwo rero nkeka ko ari ibintu byiza kuba tugiye kubona imikino ikomeye nk’iyi aho igiye kubera mu bihugu bikomeye kandi byihagazeho, ni ikintu mpamya ko kigomba kuzamura urwego rw’imikinire n’imitekerereze kuri ruhago y’abari n’abategarugori.”
Nkuko byavugwaga mu mwaka ushize ko amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Mexique yariho yisuganya ngo arebe ko yafatanya mu kwakira imikino y’igikombe cy’isi mu bagore nkuko bagomba kubikora umwaka utaha mu bagabo. Gusa nubwo ibi bihari, hari amakuru menshi yemeza izahara ry’umubano w’ibihugu bya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mexique na Canada ibintu bishobora gukoma mu nkokora irushanwa rifatwa nk’irya mbere muri ruhago ku isi.
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubwongereza Mark Bullingham, yagaragaje ko ari ikintu kiza kuba iyi mikino igiye kwerekeza mu gihugu cye, Mark yagize ati: “Twishimiye kuba ari twe twenyine twagaragaje ko dushaka kwakira iyi mikino, dore ko ari naryo rushanwa ryo ku rwego nkuru ry’abagore twaba twakiriye mu mateka y’igihugu cyacu,”
Bullingham yakomeje agira ati “kwakira imikino y’igikombe cy’isi bwa mbere nyuma y’iyo twakiriye mu 1966, bya karusho noneho turi kumwe n’ibihugu bivandimwe nkeka ko kizaba ari ikintu cyiza. Mark kandi yongeyeho ko akazi ubu aribwo kagiye gutangira kuburyo bazisuganya bagashyira ubushobozi hamwe mbere y’irangira ry’uyu mwaka.
Biteganyijwe ko abazemezwa bwa nyuma bagomba gutangarizwa mu nama ngarukamwaka ya FIFA iteganyijwe umwaka utaha.
Tubibutse ko igihugu cy’Ubwongereza cyabashije kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyo muri 2023, Aho batsinzwe igitego kimwe n’ikipe y’igihugu ya Esipanye, ni mu gihe kandi iyi kipe ari yo ifite igikombe cy’irushanwa ry’ibihugu ku mugabane w’Uburayi (UEFA women’s EURO) .