FootballHomeOthersSports

Fifa  yatangaje ibihugu bizakira igikombe cy’isi cyo muri 2030 no muri 2034

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi [ FIFA ] yemeje ko igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru mu bagabo 2034 kizabera muri Arabiya Sawudite, mu gihe Espagne, Porutugali na Maroc bizahuriza hamwe mu kwakira icyo muri 2030.

Gusa imikino itatu mu marushanwa yigikombe cy’isi cyo muri 2030 niyo izabera muri Arijantine, Paraguay na Uruguay mu rwego rwo kwizihiza imyaka 100 iri rushanwa rimaze rikinwa .

Aba bagiye kwakira ibi bikombe byisi byombi byemerejwe mu nama idasanzwe ya Kongere ya Fifa idasanzwe yateranye kuri uyu wa gatatu nyuma yo gutora.

Ibihugu 211 byose bigize Umuryango wa Fifa byari bihagarariwe muri iyo nama gusa byari byifashije ikoranabuhanga rizwi nk’iyakure ,ndetse ibi byemejwe hakoreshejwe amajwi y’abanyamuryango batandukanye ba FIFA.

Izindi nkuru wasoma

Abambere batoranijwe ni Uruguay, Paraguay na Arijantine nkabakiriye iri rushanwa mu myaka ijana ishize.

Ibihugu byatangaga amajwi yabyo binyuze mu gukoma amashyi imbere ya camera binyuze ku murongo w’amashusho wari watanzwe. Itora rya mbere ryatoranyije Uruguay, Paraguay na Argentine nk’ibihugu bizakira imikino itatu yo kwizihiza imyaka 100 ishize Igikombe cy’Isi gitangiye, mu 2030.

Itora rya kabiri ryemeje ibihugu bitatu bizakira Igikombe cy’Isi mu 2030, ndetse na Arabie Saoudite nk’igihugu kizakira irushanwa rya 2034.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *