FIFA yashyizeho ibihembo bidasanzwe ku makipe azitabita igikombe cy’isi cy’ama ‘Clubs’
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi [FIFA ] ryatangaje ko ryashoye akayabo ka miliyari y’ameyero mu bihembo by’amakipe azitabira igikombe cy’isi cy’ama’clubs’ cyizitabirwa n’amakipe 32 kikabera muri leta zunze Ubumwe z’Amerika .
FIFA yashimangiye ko yageneye miliyoni 525 z’amadolari y’amanyamerika amakipe yose azitabira iri rushanwa riteganijwe kuba guhera ku ya 14 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga .
Aho miliyoni zisaga 38.19 zizahabwa buri ekipe izaba yaturutse ku mugabane w’Uburayi kugeza kuri miliyoni 3.58 z’amadolari zizahabwa amakipe azahagararira umujyi wa Auckland ndetse n’umugabe wa Oceania.
Izindi miliyoni zisaga 475 FIFA yemeje ko zizagenda zitangwa ku makipe azagenda atsinda imikino yo mu matsinda uko ari 63 , ikipe izayobora itsinda izajya ihita ihabwa miliyoni 2 , izakina imikino ya kimwe cy’umunani izajya ihabwa miliyoni 7.5 naho ikipe izatwara igikombe igahabwa miliyoni 40 .
— Fabrizio Romano (@FabrizioRomano) March 26, 2025
Official; FIFA confirm Club World Cup winner will receive $125m. pic.twitter.com/fR8gDIWivO
Umukino wa nyuma w’iri rushanwa biteganijwe ko uzabera kuri sitade ya Metlife iherereye mu mujyi wa New York muri USA, Ugereranije amakipe akomeye azaturuka ku mugabane w’ u Burayi nka Real Madrid , Chelsea na Man City aramutse atsinze imikino yayo yose yo mu matsinda kandi ndetse akitwara neza mu majonjora ashobora kuzatwara akayabo ka agera kuri miliyoni 125 z’amadolari mu minsi itagera ku cyumweru .
Uko amatsinda ahagaze
Itsinda rya mbere: Palmeiras, FC Porto, Al Ahly FC, Inter Miami
Itsinda rya Kabiri: Paris Saint-Germain, Atletico Madrid, Botafogo, Seattle Sounders
Itsinda rya Gatatu: Bayern Munich, Auckland City, Boca Juniors, Benfica
Itsinda rya Kane: Flamengo, ES Tunis, Chelsea, Club Leon
Itsinda rya Gatanu: River Plate, Urawa Red Diamonds, CF Monterrey, Inter Milan
Itsinda rya Gatandatu: Fluminense, Dortmund, Ulsan HD, Mamelodi Sundowns
Itsinda rya Karindwi: Manchester City, Wydad AC, Al Ain, Juventus
Itsinda rya Munani: Real Madrid, Al Hilal, Pachuca, FC Salzburg
Abafana bo ku isi hose batangiye kwitegura igikombe kizaba ari kimwe mu marushanwa akomeye mu mateka y’umupira w’amaguru. Biteganyijwe ko amakipe azahura ku rwego rw’isi, kandi abashaka kureba imikino, bagiye gufata umwanya wo gukurikirana amatsinda y’ingenzi. Uru rushanwa rwitezwe kuba intangiriro y’ibihe byiza ku mukino w’umupira w’amaguru ku isi.