FIFA na CAF bashobora gufatira ibihano bikakaye igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Impuzamashyirahamwe y’aruhago ku isi “FIFA” ifatanyije n’iyo ku mugabane wa Africa “CAF” biteganyijwe ko bagomba gufatira ibihano igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubera kuvanga umupira w’amaguru na Politiki.

Muri uyu mwaka wa 2025 , Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ukaba no mwihuriro ryiyise Alliance Fleuve Congo(AFC) , muri iyi ntambara Leta y’iki gihugu yagiye igaragaza kenshi ko u Rwanda ari rwo rurinyuma yayo ari nabyo byatumye Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bibasirwa bikomeye.

Mu bibasiwe harimo n’umuyobozi wa Shampiyona y’abagore muri iki gihugu witwa Olive Kiloha Karanguayire , yafunzwe tariki ya 23 Werurwe 2025, amakuru akavuga ko biri no mu mugambi wo kumubuza kongera kwiyamamaza.

Uyu mugore ahanganye n’umunyamakuru uzwi cyane muri Congo Kinshasa witwa Arlette Butela, hakaba hari umugambi wo kumubuza kongera kuyobora iyi Shampiyona ku bwo kuba afite inkomoka mu Rwanda nk’uko amakuru abyemeza , uyu mwanya bakawuha uyu Arlette Butela.

FIFA na CAF bakimenya aya makuru bihutiye kwandikira abashinzwe umupira muri iki gihugu ko nibikomeza baza gufatirwa ibihano bikarishye bazira kuvanga umupira na Politiki Kandi mu mategeko ya FIFA yewe na ya CAF ari ikizira.

Ibi byahita bigira ingaruka zikomeye zirimo no guhita bamburwa tike yo gukina imikino y’Anyuma y’Igikombe cya Africa cya batarengeje imyaka 20 mu bagore n’abagabo, hakiyongeraho gukurwa mu marushanwa yo gushaka itike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Lata Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, Canada na Mexico nk’uko byagendekeye ibihugu nka Congo Brazzaville , n’Uburusiya.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *