Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yatangaje ko ikipe ayoboye yiyemeje gutwara igikombe cya FIFA Club World Cup,kubera ko yizeye cyane rutahizamu mushya Liam Delap.
Uyu musore ukomoka mu Bwongereza yasinyiye Chelsea muri Kamena 2025 avuye muri Ipswich Town, aho biteganyijwe ko azahangana na Nicolas Jackson ku mwanya wa nimero 9.
Maresca yahishuye ko yizeye ubushobozi bwa Delap kuko yamutoje mbere ubwo yari umutoza wa Manchester City U-23.
Avuga ko Delap yakuze kandi ko azatsindira Chelsea ibitego byinshi, mu gihe iyi nimero 9 yigeze kunanira abakinnyi bakomeye nka Morata, Lukaku na Torres.
Chelsea ntirabona umunyezamu Mike Maignan kubera kutumvikana n’ikipe ya AC Milan, ariko Maresca yavuze ko nta mpamvu yo guhubuka, kuko bafite Roberto Sanchez nk’umunyezamu wa mbere.
Chelsea irahura na LA Galaxy mu mukino wa mbere w’amatsinda, aho biteze gutangira neza ndetse Maresca ateganya guhindura abakinnyi basanzwe kubera ikirere cya Amerika no kwitegura Premier League izatangira muri Nzeri.