Ikipe ya Flamengo, yaraye iturutse inyuma ubwo yatsindaga yishyuye ikipe ya Chelsea, ibitego 3 kuri 1, mu mukino wahise uyishyira ku mwanya wa mbere aho irusha Chelsea, iyikurikira amanota atatu.
Nyuma yo kwitwara neza maze agatanga umupira wavuyemo igitego mu mukino we wa mbere muri Chelsea, Liam Delap waguzwe muri Ipswich town, yongeye kubona amahirwe hakiri kare gusa ntiyamusekeye kuko umupira Enzo Fernandez, yamucomekeye yahise awutera mu maguru ya nyezamu Augustin Rossi w’ikipe ya Famengo.
Nubwo byakomeje kugorana, ntibyatinze ngo ikipe ya Chelsea yigaragaze ifungura amazamu mu mujyi wa Philadelphia.
Bituturutse ku bwumvikane buke bwabaye hagati ya ba myugariro b’ikipe ya CR Flamengo, bwatumye rutahizamu Pedro Neto, aboneraho maze ahita abambura umupira yihuta cyane niko gutera mu izamu, yandikisha igitego cye cya kabiri muri iri rushanwa.
Abanya-Brazil bakomeje kwirwanaho nubwo barushagwa ibyo guhanahana umupira mu kibuga n’ikipe ya Chelsea, habura iminota mike ngo amakipe ajye kuruhuka ab’imbere ba Flamengo bokeje igitutu ikipe ya Chelsea, gusa ku bw’amahirwe make umupira watewe na Gerson ku mutwe ukurirwamo ku murongo na Levi colwill wa Chelsea.
Nyuma yo kujya kuruhuka barushwa igitego kimwe, umutoza Luis Felipe, yakoze impinduka zaje no kubyara umusaruro mu gice cya kabiri.
Bakiva kuruhuka wari umuriro mu yindi dore ko ikipe ya Chelsea, itongeye kuruhuka kugeza ku munota wa 65. Biturutse ku mupira watewe na rutahizamu Gerson, maze Gonzalo Plata, akawutera hejuru ibyo byari mbere ho gato y’ishoti ry’umuzinga Plata, yateye maze nyezamu Robert Sanchez wa Chelsea, awurenza izamu umusifuzi atanga koruneli.
Nyuma yo guhusha uburyo bwabazwe rutahizamu Plata, yinyaye mu isunzu maze nyuma y’iminota mike atanga umupira n’umutwe waje no kuvamo igitego cya mbere kuri Bruno Henrique, ndetse n’ikipe ya Flamengo.
Icyambere kikimara kuboneka abanya-Brazil ntamwanya w’ubuhumekero batanze ku Bongereza dore ko binyuze kuri myugariro kimenyabose Danilo, bahise babona igitego cya kabiri nubundi cyaturutse ku mupira watewe neza n’umutwe wa Henrique maze Danilo wahoze mu ikipe ya Juventus asongamo icyakabiri kiba kiranyoye.
Abafana baturutse mu majyepfo bahise batangira guterura ikibuga Lincoln Financial field, maze nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri, ikipe ya Chelsea ibintu biyibera bibi kurushaho ubwo rutahizamu Nicolas Jackson, wari ukigera mu kibuga yahabwaga ikarita itukura nyuma yo guserebeka nabi myugariro Ayrton Lucas.
Ibyo byasaga nkaho bihishe byinshi gusa ikinyuranyo cyaje gushimangirwa n’igitego cya Wallace Yan, cyuzuzaga imikino itandatu Flamengo, idatsindwa ndetse gishyira akadomo ku rugendo rw’imikino ine ikipe y’i London yari imaze idatsindwa.